Iran yateye utwatsi ubwicanyi ishinjwa na Trump
Mu Mahanga

Iran yateye utwatsi ubwicanyi ishinjwa na Trump

KAMALIZA AGNES

February 22, 2026

Guverinoma ya Iran yamaganye ibyo kwica abigaragambyaga barenga 3,000 ishinjwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) Donald J. Trump, n’Impuguke  z’Umuryango w’Abibumbye ziharanira uburenganzira bwa muntu, ibasaba gutanga ibimenyesto bifatika ku bwicanyi bwabereye  muri icyo gihugu.

Iran ivuga ko nyirabayazana w’ubwo bwicanyi ari imitwe y’iterabwoba yari ishyigikiwe na Amerika na Isiraheli aho yatangiye kwibasira ibihumbi by’abigaragambyaga n’inzego z’umutekano kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2025.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran Abbas Araghchi, yavuze ko imibare ya Guverinoma igaragaza ko abantu 3.117 barimo n’abakora mu nzego z’umutekano 200 ari bo bazize ibikorwa by’iterabwoba biherutse, asaba umuntu wese ushidikanya kuri ayo makuru gutanga ibimenyetso.

Minisitiri Ibi Abbas Araghchi yatangaje ibyo ku mugoroba wo ku wa 21 Gashyantare nyuma y’amasaha make Perezida Trump, abwiye abanyamakuru ko abantu 32,000 baguye muri iyo myigaragambyo, yongeraho ko abaturage ba Iran babayeho nabi cyane kubera ubuyobozi bugendera ku matwara y’idini.

Mu gihe cy’imyigaragambyo Trump yari yavuze ko nihagira umuturage uhasiga ubuzima azabyivangamo kandi Leta izabiryozwa, nubwo impande zombi zikomeje inzira y’ibiganiro  bigamije gutuma Iran ihagarika ibikorwa byayo by’ingufu kirimbuzi.

Intumwa idasanzwe y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Iran, Mai Sato, yavuze ko abasivili barenga 20,000 bashobora kuba barishwe, nubwo bigishidikanywaho kubera amategeko ya leta yo guhagarika interineti mu gihe cy’imyigaragambyo.

Umuryango Uharanira uburenganzira bwa Muntu ukorera muri Amerika (HRANA), utangaza ko  abarenga 7.000 ari bo bishwe mu gihe abandi 12.000 bakiri gukorwaho iperereza.

Ku wa 20 Gashyantare, ni bwo Iran yasabwe gutangaza mu buryo bwuzuye abantu baburiwe irengero n’abatawe muri yombi bose aho baherereye nubwo ibyo yatangaje bishidikanywaho.

Icyizere cy’intambara hagati ya Iran na Amerika kirushaho kwiyongera ndetse Trump akomeje kongera ibikorwa bya gisirikare hafi y’icyo gihugu mu gihe ibihugu nka Serbia ku wa 21 Gashyantare, cyasabye abaturage bacyo bari muri Iran gutaha vuba na bwangu.

Iran yahakanye ibyo kwica abigaragambya ibishinja imitwe y’iterabwoba

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA