Iranezeza yatangiye yizigama 2000 Frw yigurira ikibanza
Ubukungu

Iranezeza yatangiye yizigama 2000 Frw yigurira ikibanza

KAYITARE JEAN PAUL

April 4, 2024

Iranezeza Dieudonne ukorera imirimo y’ubushabitsi mu Mujyi wa Kigali asobanura ko yatangiye kwizigamira mu kigega Iterambere Fund mu 2017, mu myaka itatu ashobora kwigurira ikibanza muri Kigali.

Ikigega Iterambere Fund gicungwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibigega by’Imigabane ku Ishoramari mu Rwanda (Rwanda National Investment Trust-RNIT).

Mu 2017 ubwo Iterambere Fund yari imaze umwaka ishinzwe, amafaranga yungukiraga uwayibikijemo yari 9.77%, mu 2018 aba 10.72%, umwaka wakurikiyeho 2019 inyungu iba 10.71%, hanyuma mu 2020 inyungu irazamuka ingana na 11.02%.

Bivuze ko uwabitsa amafaranga 2,000Frw (ni urugero) nyuma y’umwaka umwe agiye kubikuza, yabikuza agera ku 2,202Frw, uwabitsa amafaranga 100,000Frw akaba ashobora kujya kuyafata angana na 110,020Frw.

Aha ni ho Iranezeza yahereye yunguka bimugeza ku kwigurira ikibanza nyuma yo kurangiza amashuri makuru.

Agira ati: “Icyo gihe dutangirana na RNIT twumvaga bavuga ko ifite inyungu iri hejuru, nibwo umuntu yari akirangiza amashuri makuru noneho turavuga ngo reka tujyemo hanyuma umuntu ajye yizigamira amafaranga make abona.”

Yinjiye muri RNIT hatarashyirwamo ikoranabuhanga kuko gukuramo amafaranga byasabaga kuzuza impapuro kandi bigatinda, niyo mpamvu yatumye afata icyemezo cyo gukorana n’ikigega.

Yagiyemo kugira ngo amafaranga atazajya ayagiraho uruhare ako kanya.

Yagize ati: “Iyo ufite amafaranga ku mufuka umuntu akakubwira nk’ikibazo afite, uhita wumva ushatse kumufasha cyangwa ugahita umufasha ku buryo bwihuse.”

Avuga ko umuntu ucuruza amapantalo akunyuzeho ufite amafaranga mu mufuka uhita wihutira kuyigura.

Akomeza avuga ati: “Njya muri RNIT naravugaga nti amafaranga mbonye njye nyashyira ahantu nzi ko hizewe kandi kuyabikuza ntabwo ari ugutinda kundi, nuko wabaga wabitekerejeho impamvu ugiye kubikora.”

Intego ye yinjira muri RNIT byari mu rwego rwo kwizigamira akagera ku mubare runaka kandi uwo mubare icyiza ngo yawugezeho.

Yasanze umuntu bamwereka ayo yashyizemo n’inyungu yabonye, akabona ko izo nyungu nta handi hantu umuntu yazibona mu bigo by’imari ibyo ari byo byose.

RNIT imufasha kwizigamira kandi amafaranga ye akaba acunzwe neza ndetse n’igihe ayashakiye akayabona ku nyungu nziza.

Ati: “Urugero naguha rw’umushinga, ni nko kugura nk’ikibanza. Natangiye nizigamira gake gake muri RNIT ariko intego nari narihaye mu myaka itatu mvuga nti wenda nzaba mfite ikibanza.

Mu myaka nk’ibiri nahise mpura n’umuntu ushaka kugurisha ikibanza cye ashaka amafaranga ku buryo bwihutirwa cyane bihurirana nuko ayo mafaranga ari cyo kintu nari narayateganyirije.”

Amafaranga y’abanyamuryango cyangwa abashoramari, RNIT irayafata ikayaguramo impapuro mvunjwafaranga za Banki Nkuru, amafaranga ikayaguriza Leta.

Asaba urubyiruko bagenzi gutangira kwizigamira hakiri kare kuko aho ibintu bigana, ni uko barushaho guhenda.

Ishoramari rya RNIT ryagiye ryiyongera uko imyaka ishira, aho mu 2017 harimo 1,460,000,000 Frw riza kugera kuri 15,200,000,000 Frw mu 2020.

Agaciro ka buri mugabane na ko kagiye kiyongera, aho muri 2017 kari amafaranga 112.07 gakomeza kuzamuka kugeza ubwo muri 2020 kari kageze ku mafaranga 152.58, bikaba bifasha abanyamigabane ko amafaranga yabo adatakaza agaciro.

Abizigamira mu kigega Iterambere Fund na bo bakomeje kwiyongera kuva ku 1,700 muri 2017, muri 2020 bakaba bari bageze kuri 31,000.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA