Massoud Pezeshkian ni we watsindiye kuyobora igihugu cya Iran, yatsinze icyiciro cya kabiri cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Nyakanga 2024.
Ku wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga, Abanyayirani bagera kuri miliyoni 60 babyukiye mu matora yo mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ya perezida, ni mu gihe hari hashize ukwezi n’igice uwahoze ari Perezida wa Irana Ebrahim Raïssi aguye mu mpanuka y’indege.
Nk’uko umunyamakuru Siavosh Ghazi abitangaza ngo imibare y’abitabiriye bagera kuri 49.8% bangana na miliyoni 30.5. Perezida Massoud Pezeshkian yatowe na miliyoni 16.38 aba atsindiye ku majwi (53.7%) naho mugenzi we bari bahanganye Saïd Jalili yatowe na miliyoni 13.53 bingana na 44.3%.
Mu ijambo rye, Massoud Pezeshkian yavuze ko ashaka kurambura ukuboko k’ubucuti buri wese bikaba bifitanye ihuriro n’uko mbere y’uko atorwa yari yarasezeranyije abatuye muri Iran guharanira ubumwe bwabo no gufasha igihugu cyabo kuva mu kato cyashyizwemo n’amahanga.