Irindi tsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa LONI ryakiriwe muri Sudani y’Epfo
umutekano

Irindi tsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa LONI ryakiriwe muri Sudani y’Epfo

KAMALIZA AGNES

August 18, 2025

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda, (Rwanbatt-2) ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ,(UNMISS) ryageze  i Malakal, muri Leta ya Upper Nile, muri Sudani y’Epfo aho basimbuye bagenzi babo basoje ubutumwa bari bamazemo iminsi.

Iryo tsinda ryakiriwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Kanama 2025, na  Maj Gen Nakul B RAYAMAJHI, wahise unagezwaho raporo n’umuyobozi w’iryo tsinda, Lt Col Robert Rwagihungu igaragaza uko bazashyira mu bikorwa imirimo bashinzwe.

Nyuma yo kugezwaho raporo, Maj Gen Nakul yaganiriye n’izo ngabo, anashimira abasoje ubutumwa ku bw’ubunyamwuga n’ubwitange bagaragaje mu kubungabunga amahoro.

Yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura gihambaye kugira ngo bazarinde abasivile, bashyigikire ibikorwa by’ubutabazi no kugira uruhare mu kubaka amahoro arambye muri Sudani y’Epfo.

Yashimangiye akamaro k’ubufatanye, ubushishozi n’ubwitange ndetse abibutsa ko imikorere n’imyitwarire yabo mu kazi ari yo  izerekana isura y’Ingabo z’u Rwanda ,(RDF) ndetse n’iya LONI muri rusange.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA