Iris Ndagijimana yongereye amasezerano muri Police WVC
Amakuru

Iris Ndagijimana yongereye amasezerano muri Police WVC

SHEMA IVAN

July 18, 2025

Iris Ndagijimana ukinira Police WVC, yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe azageza mu 2027.

Iyi kipe yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2025.

Iris wabaye umukinnyi wahize abandi mu gukinisha abakora amanota (Best Setter) ni umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya Polisi y’Igihugu kwegukana ibikombe bine mu mwaka ushize w’imikino birimo igikombe cya Shampiyona, icy’Intwari, icyo Kwibuka no kwibohora.

Mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, iyi kipe y’abagore n’iy’abagabo zizitabira irushanwa ‘Kampala Amateur Volleyball Club Championship’ riteganyijwe tariki ya 12 kugeza ku ya 14 Kanama 2025.

Ndagijimana Iris yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Police WVC
Iris yabaye umukinnyi wahize abandi mu gukinisha abakora amanota (Best Setter) muri shampiyona ya 2024/25

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA