Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) n’abafatanyabikorwa bayo bunguranye ibitekerezo kuri gahunda mpuzamahanga yo gusuzuma ubumenyi n’ubushobozi by’abanyeshuri (PISA), hagamijwe kunoza ireme ry’uburezi.
Byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo hagamijwe gukusanya ibitekerezo ku bizibandwaho mu gukora ubusesenguzi na raporo y’Igihugu.
Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr. Bernard Bahati, yavuze ko iyi nama igamije gufasha abafatanyabikorwa gusobanukirwa amarushanwa y’umwaka ushize (PISA 2025) n’impamvu u Rwanda rwayitabiriye, bityo umusaruro uzava muri PISA 2025 ukazatuma u Rwanda rumenya aho ruhagaze mu burezi ugereranyije n’ubw’urwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Iki gikorwa ni intambwe ikomeye mu kugereranya ireme ry’uburezi bw’u Rwanda n’ibipimo mpuzamahanga. Usibye amakuru y’isuzuma, PISA ikusanya amakuru, ibyifuzo n’imyumvire by’abanyeshuri, bishobra gutanga umusaruro mwiza watuma habaho kunoza imikorere no guteza imbere uburezi.”
Ubuyobozi bwa NESA buvuga ko urugendo rw’isuzuma mpuzamahanga rw’abanyeshuri PISA, u Rwanda rwaritangiye mu 2022, kandi ko mu myiteguro yaryo hari ibikorwa byagombaga gukorwa, ubu u Rwanda rugeze kure ibyavuye muri iri suzuma bizagaragarizwa Isi n’Abanyarwanda.
Dr. Bahati yongeyeho ati: “Icyiciro tugezemo ni ingenzi, abana bakoze isuzuma ibyavuyemo birimo gutunganywa, aho tugeze ni ugukora isesengura ry’ibyavuyemo.”
Yavuze ko harimo gukusanywa ibitekerezo byo mu burezi n’ibibazo birimo, agasaba buri wese gutanga ibitekerezo bizafasha gukora isesengura, bityo ibiri muri PISA bikazafasha gukemura ibyo bibazo biri mu burezi.
Yagarutse ku ngamba z’uburezi mu myaka itanu, ESSP 2024-2029, harimo kugeza uburezi kuri bose, gutanga uburezi bufite ireme, gukoresha ikoranabuhanga mu burezi no kwita ku myigire y’abana b’abakobwa n’abafite ubumuga.
Ati: “Uko bihagaze ubu ku bana bagomba gutangira ishuri turacyari muri 44.7% mu mashuri y’inshuke, abana 95% bagomba gutangira ishuri, baragenda ariko mu mashuri yisumbuye biracyari ikibazo.
Iyo tudafite abana bose biga bigira ingaruka ku bazakora PISA, aha rero ikibazo gihari ni uko tugifite ikibazo ku bana bajya kwiga mu mashuri yisumbuye.”
Agaragaza ko hakiri ikibazo cy’abana bata ishuri n’abasibira. Ku kibazo cy’abana benshi basibira, gahunda ya NESA ni uko muri ESSP imibare izaba iri 15%.
Irushanwa rya PISA rizafasha kumenya aho u Rwanda rugeze no kureba icyahindurwa mu myaka 3 ariko hagamijwe kureba aho rushaka kugera.
Ababashije gukora isuzuma rya PISA mu Rwanda, harimo amashuri 18 mu bigo by’amashuri yigenga, ibigo 2 by’amashuri mpuzamahanga, ibigo 81 by’amashuri ya Leta n’ibindi 112 by’amashuri afashwa na Leta.
Umusaruro wavuye muri PISA 2025, biteganyijwe ko uzatangazwa ku mugaragaro ku wa 08 Nzeri 2026, akazaba ari intambwe ikomeye mu kugereranya ireme ry’uburezi bw’u Rwanda n’ibindi bihugu ku rwego mpuzamahanga, ndetse no kugira impinduka zimwe na zimwe zishyirwaho muri politiki y’uburezi mu Rwanda.
PISA ni isuzuma mpuzamahanga ryashyizweho n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD), rikaba rikorwa ku banyeshuri bafite imyaka 15 mu bihugu bisaga 90 ku Isi byitabiriye PISA 2025.
