Ishimwe Clement yikomye Platin P wahoberanyije Knowless na Safi
Imyidagaduro

Ishimwe Clement yikomye Platin P wahoberanyije Knowless na Safi

MUTETERAZINA SHIFAH

June 7, 2025

Umuriro watse hagati ya Ishimwe Clement usanzwe areberera inyungu za Butera Knowless akaba n’umugabo we, hamwe na Platin P nyuma yo kubona indirimbo yise 2009, igaragaramo Knowless yahoberanyijwe na Safi Madiba bigeze gukundana.

Uretse gukoresha ikoranabuhanga agahoberanya Safi na Knowless, muri iyo ndirimbo hagaragaramo abandi barimo Platini wihoberanishije na TMC, Nizzo na Safi Madiba, DJ Bob na DJ Zizou, Bruce Melodie na The Ben, Riderman na Neg G The General, ayo mafoto yose akaba agaragara indirimbo ijya kurangira nk’ikimenyetso cy’ubwiyunge yifuza muri bagenzi be.

Nyuma yo kuyireba, Ishimwe Clement akaba n’umugabo wa Knowless, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze abwira Platin ko atari akwiriye kubikora.

Yanditse ati: “Warengereye Platin.”

Indirimbo ‘2009’ yashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu tariki 6 Kamena 2025, ikaba ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku rugendo rwa Platin P mu muziki, burimo ubugaruka kuri Dream Boys, itsinda yabanyemo na TMC ryabiciye bigacika mu muziki w’u Rwanda.

Iyo ndirimbo Platin P asubiramo inkuru zamuvuzweho cyane iz’itandukana rye  n’umugore we gusa nanone akavuga ko byose byari igeno ry’Imana.

Muri iyo ndirimbo kandi anagaruka ku buryo yinjiye mu muziki mu 2009, agakomoza ku ndirimbo yatangiriyeho ya “Magorwa“ icyakora ngo muri urwo rugendo yahuriyemo na byinshi harimo no gutakaza inshuti. 

Ashimira abamubaye hafi barimo Lick Lick avuga ko yamukomeje umutima.

Hari aho agira ati: “Natawe imihanda ndabyimenyera, inshuti ziraza zikagenda, Indatwa yantabye mu nkiko, ‘bless’ Mendez (Ishimwe Clement wa KINA Music) ntiwamvuyeho.”

Muri iyo ndirimbo kandi agaragaraza ko yari azi ko ubuzima bugoye ariko kandi iyo udacitse intege buguhindukira nk’umukino w’amahirwe.

Ati: ”Njye narinzi ko ubuzima ari nka Mugo sinarinzi ko bwavamo n’ibirungo njye nasanze ari Lotto ndeba navuye kure, ntugire ubwoba bw’ejo izuba rizarasa ukwezi kuzamurika magorwa ntiwihebe.”

Itsinda rya Dream Boys ryatandukanye ku mugaragaro mu 2020, ubwo ryasaga nkaho ryakonje nyuma yo kutumvikana kwa Platin P na TMC bari barigize.

Mu bandi uwo muhanzi yashimiye harimo Davydenko, Element n’abandi bagize uruhare mu muziki we amazemo imyaka 16.

Ni indirimbo isohotse mu gihe Platin P ari mu myiteguro yo gushyira ahagaragara alubumu ahuriyeho na Nel Ngabo bise ’Vibranium’ izajya ahagaragara muri Nyakanga 2025.

Mu bandi bahoberanyijwe n’ikoranabuhanga harimo Safi na Nizzo bahoze mu itsinda rya Urban Boyz

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA