Umuhanzi uri mu bazamukanye igikundiro mu njyana gakondo Layan Mpano avuga ko afata umuramyi Emmy Vox uherutse kumwinjiza mu kuririmba indirimbo zo kuramya nk’umuhanzi w’icyitegererezo kuri we.
Ni nyuma y’uko Emmy Vox aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Arakora’ yifashishijemo Layan Mpano hamwe n’abaririmbyi bo muri Uganda.
Mu kiganiro Layan Mpano yahaye Imvaho Nshya yavuze ko afata Emmy Voxy nk’umuhanzi w’ikitegererezo kuri we kandi mu gihe bakoranaga hari icyo yamwigiyeho.
Yagize ati: “Emmy Vox ni umuhanzi mfata nk’ikitegererezo kuko mu buryo bw’uburambe mu mikorere ndetse n’ibihangano yasohoye ni ukuru kuri njyewe, ni umuhanga mu buryo bwo kuririmba n’imyandikire kandi ni umuntu utekereza kure.”
Agaruka ku buryo yakiriye gukorana indirimbo na Emmy Vox, Mpano avuga ko ar’ibintu yakiriye neza kandi hari icyo byamweeretse mu rugendo rwe rw’umuziki.
Ati: “Ni ibintu nakiriye neza cyane byanyeretse ko ibyo nkora hari ababibona kandi bakabishima ikindi kandi binteye imbaraga zo gukomeza gukora kugira ngo n’abatarabimenya babimenye gukorana nawe byatumye hari byinshi namwigiyeho.
Icyambere namwigiyeho, buriya Emmy Vox ni umuntu ukunda umuziki, ni ubwambere nari nkoze indirimbo aho kujya muri sitidiyo byose byabaye mu masaha y’ijoro twashoboraga gutangira saa ine z’ijoro tukageza saa kumi z’igitondo byanyigishije kongera urukundo rw’akazi.”
Mu ndirimbo Arakora Mpano avuga ko yose ari nziza ariko akundamo igice cya Kabiri aho baririmba bati ‘Cya gihe yacecetse naketse ko yansize ariko ni bwo yaserutse.’
Agaruka ku itsinda rya ‘Yimba Music’ bafatanyije kuririmba, Mpano avuga ko ari abahanga cyane kuko biga vuba kandi bakisanga mu njyana zose.
Ati: “Yimba Music ni abana bazi kuririmba pe, ariko icyo nabakundiye cyane n’ishyaka baba bafite ryo kwiga.
Tukigerayo twabigishije akantu gato bahita bagashakira ba injyana yabo kandi gufata amajwi ntabwo byatinze kuko twaboherereje umushinga w’indirimbo bucya bamaze gushyiramo ibyabo.”
Arakora ni ndirimbo ya Emmy Vox yafatanyije na Layan Mpano ndetse n’itsinda ry’abahanzi bo muri Uganda ryitwa Yimba Music, ikaba imaze iminsi itatu hanze aho imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 25, Emmy Vox afite igikundiro mu ndirimbo zo kuramya Imana.
Uretse iyo ndirimbo yafatanyije na Emmy Vox Mpano avuga ko hari imishinga y’indirimbo ateganya gushyira hanze mu rwego rwo kurinda abakunzi be irungu, n’indirimbo zigera kuri eshatu zizabimburirwa n’iyo azashyira hanze muri Mutarama 2026.

