Ishimwe ry’ababyeyi b’abana bakina Kungufu ikabatoza ikinyabupfura
Siporo

Ishimwe ry’ababyeyi b’abana bakina Kungufu ikabatoza ikinyabupfura

NGABOYABAHIZI PROTAIS

November 29, 2025

Gahunda yo kwigisha umukino wa Kungufu Wushu muri ambwe mu  mashuri yo mu Rwanda ikomeje kwishimirwa n’ababyeyi ndetse n’abanyeshuri bawiga, kuko abana bawukuramo kugira imyitwarire, imibanire, imyumvire no mu gutozwa indangagaciro z’icyubahiro n’ikinyabupfura.

Abazobere mu mukino wa Kungufu  Wushu, bavuga ko ari  umukino wa siporo ushingiye ku myitozo ngororamubiri, kwigirira icyizere, kubaha abandi no kumenya kwifata. Si umukino wo kurwana cyangwa gushyamirana nk’uko bamwe babyitiranya.

Ku bigo bitanu byatoranyijwe mu ntangiriro z’iyi gahunda, hamaze gushyirwamo abarimu babifitiye ubumenyi bashinzwe kwigisha abana mu buryo butekanye.

Umuhoza Béatha, ufite umwana wiga mu mwaka wa gatatu, avuga ko Kungufu yatumye umwana we ahindura ibyamugoraga mu gufata icyemezo n’imitekerereze.

Yagize ati: “Umwana wanjye yabonye icyizere, yiga kwifata no kubaha abandi. Uyu mukino ntabwo ubatoza gukubita ahubwo ubatoza kumenya gukemura ibibazo mu mahoro. No mu rugo tubona impinduka.”

Bizimana Jean Paul, na we afite umwana ukina Kungufu avuga ko byubatse imyitwarire ya gihanga ku mwana we wiga mu mashuri yisumbuye.

Yagize ati: “Gukina Kungufu byamwigishije kwisobanukirwa, kumenya igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka. Byamufashije kwisuzuma, kutagira umujinya mwinshi no kugira ikinyabupfura. Nkatwe ababyeyi turabishimira,”

Kagabo Emmable , umwe mu banyeshuri biga kungufu, ku ishuri rya Wisdom,ari n’aho iki gikorwa cyatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko uyu mukino wamuteye kwigirira icyizere no kugira imyifatire myiza.

Yagize ati: “Nize kubaha abandi, kwifata no kurushaho kugira imbaraga mu mubiri. Uyu mukino utwigisha ko ingufu nyakuri ari ugufata icyemezo cyiza, si ugukoresha ubugome. Byanyigishije no kuba inyangamugayo,”

Yongeraho ko gukina Kungufu byamufashije mu igororangingo, kumenya guhagarara neza, gutembera neza no kugira umubiri utekanye.

Perezida wa Federasiyo y’Abakina Kungufu Wushu  mu Rwanda Ishimwe Valence, avuga ko icyatumye uyu mukino ujya mu mashuri ari ugutoza abana  indangagaciro zirimo icyubahiro, ikinyabupfura, kwisobanukirwa n’icyizere.

Yagize ati:“Twashyize kungufu mu mashuri kuko ari siporo yubaka umwana mu mutwe no mu mubiri. Ntigamije kurwana, ahubwo igamije guha abana ubushobozi bwo kwimenya, kwifata no gukemura amakimbirane mu mahoro.

Yongeraho ko mu bigo bitanu byatangiye kwigisha kungufu hari abarimu babishinzwe kandi babyigiye, kandi ko gahunda yo kubikwirakwiza mu mashuri menshi igikomeje.

Ati:“Intego ni uko mu gihe kizaza buri kigo cy’amashuri kizagira umwarimu ubifitiye ubumenyi, kugira ngo abana bacu bakure bafite ikinyabupfura n’indangagaciro zubaka igihugu,”

Ababyeyi n’abarezi bavuga ko iyi gahunda ije ikenewe kuko ifasha kwirinda amakimbirane mu mashuri, gukumira ihohoterwa, no guteza imbere umuco wo kubahana mu rubyiruko.

Kungufu kandi ifasha abana kwiyubaka mu mubiri no mu bwenge, bikabafasha mu masomo no mu mibanire yabo ya buri munsi.

Kungufu Wushu mu Rwanda ni umukino umaze kumenyekana no gukundwa cyane kuko n’abana b’abanyarwanda basigaye bajya kurushanwa ku rwego mpuzamahanga.

Gukina kungufu mu mashuri bituma batekereza neza
Perezida wa Federasiyo y’Abakina Kungufu Wushu mu Rwanda Ishimwe Valence

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA