Abantu batandukanye bahamya ko ikoranabuhanga ryihutisha serivisi, bityo bigafasha kugera ku iterambere, by’umwihariko bakavuga ko bisabwa ko rikoresha mu bifite umumaro, biganisha ku iterambere aho kwirirwa bareba biganiro binyura kuri youtube gusa.
Umwe mu batuye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro wahawe izina rya Mukamana Marie yabwiye Imvaho Nshya ko ikoranabuhanga ari ryiza, ryamuvunnye amaguru.
Ati: “Ikoranabuhanga ni ryiza, umuntu ufite telefoni yishyura cyangwa akishyurwa atavuye aho ari, ibyo bigatuma umuntu yikomereza imirimo ye yo kwiteza imbere, bitandukanye na mbere kuko byasabaga gukora urugendo tujya ahari banki, no gutonda umurongo.”
Umuhinzi wo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Mugina we yavuze ko ikoranabuhanga rimufasha gutegura inyongeramusaruro ku buryo bworoheje.
Ati: “Nifashishije ikoranabuhanga, bimfasha guteganya hakiri kare ingano y’imbuto y’indobanure n’ifumbire mvaruganda nzakenera binyuze muri gahunda ya ‘Smart Nkunganire’ nkoresheje telefone.”
Umunyeshuri usoje kaminuza we yavuze ko ikoranabuhanga riradufasha cyane kuko bituma umuntu akora ubushakashatsi bumufasha mu myigire ye no mu zindi serivisi.
Yagize ati: “Ikoranabuhanga ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi mu mitegurire y’ibitabo twandika dusoza kaminuza, rifasha mu kugeza amakuru ku bantu benshi icyarimwe, abantu babasha kuganira byoroshye, kubona serivisi ku buryo bworoshye, bigatanga akazi ku batanga izo serivisi nk’iya Momo, Irembo bikihutisha iterambere.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Sebera Antoine, yavuze ko u Rwanda rugeze ku rwego rwiza mu rwego rw’ikoranabuhanga, kuko urisanga muri serivisi zose zikenerwa n’Abanyarwanda.
Ati: “Turi mu Isi y’ikoranabuhanga, imirimo myinshi ni ho isigaye ikorerwa, ari mu bucuruzi,mu buvuzi, mu gutanga serivisi za Leta, ntiwavuga ko ntaho zitaragera. [….] Kera nta bantu twari dufite bahagije mu gutunga konti ya banki, byasabaga ibintu byinshi, gutonda umurongo, aho tugeze ubungubu, kwakira amafaranga, kwishyura, kuyoherereza umuntu biroroshye cyane.”
Yongeyeho ati: “Irembo ridufatiye runini, byakemuye ibibazo byinshi cyane byatumye ubucuruzi bugenda neza, byatumye abantu bihuta mu kazi kabo ndetse no muri Leta gutanga serivisi no kugira byinshi tugeza ku Banyarwanda bose.
Ba rwiyemezamirimo bagiye bahimba serivisi zitandukanye, habanze udushya dufasha mu bucuruzi, muri serivisi zitandukanye ku buryo ikoranabuhanga rifashe cyane igice kinini cy’ubukungu bwacu.”
Abo bantu bo mu nzego zitandukanye bavuga ibi mu gihe mu Mujyi wa Kigali hari hamaze iminsi habera Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa n’ibijyanye naryo.