Mu gihe mu Karere k’Ibiyaga Bigari hakomeje kugaragara ibibazo by’umutekano muke, bamwe mu banyeshuri baturutse mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bishimira ko u Rwanda rwabakiriye ndetse bakaba bakomeje kuhabonera uburezi bufite ireme.
Abanyeshuri babigarukaho ni abiga muri Kaminuza yigenga ya INES Ruhengeri, aho bavuga ko bahisemo kuza kwiga mu Rwanda kubera ko batashakaga gucikiriza amashuri kubera umutekano muke urangwa mu bihugu by’iwabo.
Bamwe muri bo bavuga ko bageze mu Rwanda bafite ubwoba bwinshi bitewe n’ibihuha bumvaga ku Rwanda, ariko ubu bakaba bamaze imyaka isaga ine babayeho mu ituze n’umutekano usesuye.
Ubwo bitabiraga iserukiramuco ryahuje abanyeshuri biga muri INES Ruhengeri, baturuka mu bihugu bigera kuri 15, aba banyeshuri bagaragaje uburyo bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda ndetse n’uburyo bafashwe neza.
Ibyo ngo bikuraho impungenge z’abaturutse muri RDC no mu Burundi bari bafite impungenge ko bashobora kutagiriraumutekano usesuye mu Rwanda, aho bamwe banakekaga ko bashobora gutotezwa.
Umwe mu banyeshuri baturutse mu Burundi, yagize ati: “Twaje twumva ko dushobora kutazahabwa umutekano, ariko tumaze imyaka irenga ine hano mu Rwanda, twasanze ari igihugu gitekanye cyane. Turiga, tugatembera amasaha 24/24 nta kibazo dufite.”
Undi munyeshuri wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na we yemeza ko bakiriwe neza ati: “Twaje tuzi Igifaransa gusa, ariko kubera ubufatanye na bagenzi bacu b’Abanyarwanda, twize Icyongereza ku buryo bunoze. Ubu turaganira neza kandi twiyumva nk’abari iwacu, hari ubwo iyo tugeze iwacu batubaza koko niba twiga dutuje tukabasaba kuza gusura u Rwanda kandi abenshi baraje bamaze gusobanukirwa.”
Aba banyeshuri banashimira umunsi w’iserukiramuco bagira kuko ubafasha gusangira umuco w’ibihugu bitandukanye bikabafasha kurushaho kumva ko bari kumwe.
Banashimangira ko ubusabane bafitanye n’urubyiruko rw’u Rwanda bwabafashije kwiyumva mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Basaba urundi rubyiruko, cyane cyane urwo mu Karere, guharanira kubiba amahoro, kwirinda ivangura no gushyira imbere ubumwe, kuko ari byo bituma iterambere rigerwaho.
Tumusifu Innocent, Umwe mu banyeshuri b’Abanyarwanda wiga muri INES Ruhengeri, na we avuga ko mu ntangiriro babonaga bagenzi babo baturutse mu Burundi na Congo batabisanzuyeho, ariko buhoro buhoro bagiye biyumva mu Rwanda.
Ati: “Ubu usanga basabana na buri wese, kandi hari n’abamaze gufata icyemezo cyo kuzahakorera. U Rwanda ni igihugu cyiza kandi gitekanye, gusa nkatwe b’urubyiruko twirinda amacakubiri kuko ni twebwe Afurika y’Ejo.”
Umuyobozi w’Ikirenga wa INES Ruhengeri, Musenyeri Harorimana Vincent, na we yagaragaje ko bashyira imbaraga mu kwakira neza abanyeshuri baturutse mu mahanga, ndetse bakabaganiriza ku byiza by’u Rwanda.
Yagize ati: “Duhora tubabwira kwimakaza amahoro no kwirinda abashaka gukurura amakimbirane n’inzangano. Afurika nubwo igizwe n’imico itandukanye, mu by’ukuri ni umuryango umwe.”
Musenyeri Harorimana akomeza ashimangira ko uburezi bufite uruhare runini mu kubaka ubumwe n’amahoro arambye, bityo ko ari inshingano za buri wese cyane cyane urubyiruko kubungabunga ibyo byiza.
