Abakurikiranira hafi iby’umuziki bakunze kwibaza niba umuziki wonyine ushobora gutunga umuhanzi. Ndetse bakibaza ikibura ngo bumve ibindi bikorwa by’umuhanzi runaka by’iterambere bishimangira ko wa muziki koko wagira icyo umarira abawukora nkuko ahandi wumva ko umuhanzi afite ibikorwa bitandukanye bikomeye abikesha umuziki.
Uretse kureba mu bihugu nka Tanzania, Uganda na Nigeria aho bamwe mu bahanzi baba bafite bimwe mu bikorwa by’itembere byavuzwe haruguru hari n’ibyamamare wumva ko byakennye cyangwa bakagira indwara z’agahinda gakabije kubera kugira izina riruta amafaranga bafite, aho byatumye Imvaho Nshya ishaka amakuru ku bijyanye n’uko umuziki watunga uwukora.
Mu kiganiro kihariye na Dr. Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, umuhanzi umaze imyaka isaga 10 akora umuziki yagaragaje icyo bisaba kugira ngo umuziki utunge abawukora mu Rwanda. Tom Close avuga ko agereranyije n’igihe yatangiriye umuziki ubu yavuga ko umuziki wateye imbere kuko hari impinduka zitandukanye zigaragaramo.
Ati: “Ibintu bitandukanye byateye imbere mu gihugu, n’abakora umuziki ntabwo basigaye inyuma kuko iyo witegereje ubona abawukora bariyongereye, icyo bashoragamo cyariyongereye, n’icyo bakuramo ubu cyariyongereye, hari impinduka nziza ku buryo wavuga ko umuziki wateye imbere mu buryo bugaragara.”
Abajijwe niba umuziki wonyine watunga uwukora, Tom Close yavuze ko hakiri byinshi bikenewe nyuma yo kuba umuntu afite impano yo kuririmba bityo impano ubwayo idahagije ahubwo hari ibindi biba bikenewe kuko impano ubwayo igize 20% mu byo umuhanzi aba akeneye.
Ati: “Umuziki ni kimwe n’ubundi bucuruzi kugira impano yonyine ntabwo byagutunga ariko impano yawe ushoboye kumenya uko uyicuruza byagutunga. N’umuziki ni ubucuruzi bukenera igishoro, bukenera abakozi kuko umuhanzi ntakora wenyine, umuhanzi ucuruza akunguka ibyo byose aba abifite nk’uko n’ibindi bitekerezo by’ubucuruzi byose bikenera igishoro.”
Yongeraho ati: “Umuhanzi ku giti cye siwe ucuruzwa, hacuruzwa ibyo yashyize ku isoko ry’ibihangano, ibyo rero bikenera igishoro. Ukenera amafaranga wishyura uribukore indirimbo, waba ufite impano yo kuririmba ntayo kwandika ugakenera ayo wishyura uri bukwandikire abacuranzi bari bucurangemo byanarangira akenera igishoro cyo kumenyekanisha igihangano, abo bose rero na bo ibyo biba bibatunze.”
Tom Close avuga ko kuba hari abahanzi batandukana n’inzu zibafasha mu gutunganya umuziki (Label) cyangwa ubujyanama bwabo bagahita bazima biterwa n’impamvu zitandukanye bitafatwa nk’uburangare nk’uko abenshi babyumva. Ati: “Nkuko byagaragaye iyo umuhanzi afite byibuze 20% by’impano, birashoboka cyane kuva muri Label kandi ntazime, ariko iyo afite munsi 20% gusa aba ari munsi y’umurongo utukura, bisaba ko azamura akagira nibura 70, 80%, avuye kuri 20 ni 50% ubwo rero bisaba izindi mbaraga zirenze impano yawe.”
Akomeza agira ati: “Umubano hagati y’umuhanzi n’abo bakorana bushingiye ku bucuruzi nubwo nyuma biza kuba ubushuti cyangwa bigakorwa mu kivandimwe. Ibintu bishobora gutangira ari ikivandimwe bashyiramo imbaraga hari aho bagera ntibumvikane, buri wese agakenera inyungu z’ibyo ashyiramo, rero kuba umuhanzi yatandukana n’ubujyanama akazima biterwa n’impamvu nyinshi.”
Tom Close avuga ko nubwo hagikenewe ko abashora mu muziki bakwiyongera ariko hari ibyo kwishimira byagiye bigerwaho mu muziki nyarwanda abirebesha amaso ye, mu byo agarukaho nk’ingero harimo ubwiyongere bw’abatunganya umuziki yaba amashusho cyangwa amajwi, uburyo bwo gutegura ibitaramo n’ibindi.
Ati: “Haje ikoranabuhanga kuri ubu ushobora gukora indirimbo wifashishije ubwenge buhangano (AI), abatunganya umuziki bariyongereye n’ubuziranenge bwawo burazamuka, n’uburyo ibitaramo bitegurwa byateye imbere. Ndibuka kera umuhanzi witwa Lucky Dube yigeze kuza mu Rwanda mu itangazo ryamwamamazaga baravugaga ngo araza yitwaje Toni y’ibikoresho ariko ndakeka abahanzi basigaye baza batabyikoreye.”
Uretse Tom Close ugaragaza ko umuziki ugikeneye gushorwamo, Bruce Melodie na we aherutse kugaragaza ko umuziki witaweho na wo wagira icyo winjiriza Igihugu. Ibi yabigarutseho tariki 06 Gashyantare 2026, ubwo yari mu kiganiro cyatambutse mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano wateranye ku nshuro ya 20.
Icyo gihe yagize ati: “Umuziki ni umurimo uhanga indi mirimo, abantu bagenda babisobanukirwa abafana bariyongera, nshimira n’abahanzi babitangiye kuko umuziki waragiye urakura kugeza ubu hari uruhare rw’ubuhanzi ku musaruro mbumbe w’Igihugu rusaga 5%.”
Mu mvugo irimo gutebya yagize ati: “Buriya twebwe ni twe ‘Ngagi’ umuziki winjiza mu madovize, umuziki wambuka umupaka nta viza, upfa kuba ufite murandasi. Iyo nasohoye indirimbo urambona kandi n’ibitaramo dutumirwamo hanze y’Igihugu twishyurwa mu madovize.”
Yakomeje agira ati: “Ni ukuvuga ngo ni uruganda ntekereza ko rwitaweho rukanongerwa mu bukerarugendo, ubuhanzi bwakurura abantu benshi, icyo turagisaba kandi turabasezeranya ko tuzabikora neza abitabiriye bakajya banyurwa.”
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri gahunda y’iterambere y’imyaka itanu, iteganya ko hazahangwa imirimo miliyoni 1,25 mu myaka itanu, ni ukuvuga 250,000 buri mwaka binyuze mu buhanzi n’imyidagaduro gusa.
