IShowSpeed uri mu ruzinduko rwo gutembera ibihugu bitandukanye bya Afurika yageze i Kigali mu ibanga rikomeye ahita akomereza mu Karere ka Musanze.
Amakuru avuga ko IshowSpeed yageze ku kibuga cy’indega mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ry’itariki 9 Mutarama 2026.
Biteganyijwe ko kuri nyuma y’uko ava i Musanze muri Parike y’ibirunga kuri uyu wa 10 Mutarama 2026, aza kwerekeza i Kigali agatemberezwa Umujyi wa Kigali mu buryo buri buze kubamo n’urugendo ari bukore kuri moto hanyuma akabona kwinjira muri Stade Amahoro agakurikira umukino wa SuperCup uribuhuze Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC.
IshowSpeed yageze mu Rwanda mu gihe yasigiye agahinda Miss Universe Zimbabwe 2025, Lyshanda Moyas wagiye kumusuhuza undi akamwihorera ahubwo agakomeza ibyo yiberemo bisa nkaho atamumenye, icyakora uwo mukobwa akavuga ko nibura yishimiye ko yasuye Igihugu cye.
Speed ukurikirwa n’abarenga Miliyoni 150 ku mbugankoranyambaga ari mu rugendo rwo kuzenguruka ibihugu 20 byo ku mugabane wa Afurika muri gahunda yise’Speed Does Africa Tour’. Ibyo bihugu birimo u Rwanda, Algerie, Misiri, Ethiopie, Ghana, Kenya, Maroc, Nigerie, Afurika y’Epfo, Zimbabwe n’ibindi.

