IshowSpeed yongereye ibihumbi 8 by’abakurikira Rutambi ku mbuga nkoranyambaga
Ibyamamare

IshowSpeed yongereye ibihumbi 8 by’abakurikira Rutambi ku mbuga nkoranyambaga

MUTETERAZINA SHIFAH

January 13, 2026

Iradukunda Rutambi Wilson wemenyekanye nka Rutambi, mu mikino yo guterura ibiremereye yatangaje ko kugaragara mu mashusho y’icyamamare mu gukora ibiganiro bigezweho ku mbuga nkoranyambaga IshowSpeed, uherutse gusura u Rwanda, byamusigiye inyungu nyinshi harimo no kuba abamukirikira bariyongereho ibihumbi 8.

IshowSpeed yageze mu Rwanda mu ijoro, tariki ya 9 Mutarama 2026, aho ku munsi wakurikiyeho yakozemo ingendo zitandukanye zigamije gutembereza abamukurikira kuri Instagram u Rwanda mu buryo bw’ako kanya (Live).

Icyo gihe yasuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga areba ingagi kimwe mu byari bimuteye amatsiko, nyuma yakomereje urugendo rwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, asura ibikorwa remezo birimo Stade Amahoro, BK Arena, Zaria Court Hotel, ibice bitandukanye by’i Nyamirambo; ahazwi nko mu Marangi, Kuri Rafiki, Uruhongore n’ahandi hatandukanye hagaragaza ubuzima n’imibereho by’Abanyarwanda.

Icyo gihe Rutambi na we yagaragaye mu mashusho asuka lisansi muri moto ebyiri akanda gacupa karimo igisa nkayo akakagotomera yarangiza akagaragara akurura moto zerekeza mu byerekezo bitandukanye ibyatangaje IshowSpeed, agerageza kumwigana ntabishobore.

Ubwo yari mu kiganiro numwe miyoboro ya Youtube ikorera mu Rwanda Rutambi yabajijwe icyo kuba yaragaragaye muri ariya mashusho byamumariye cyane ko hari benshi babirwaniraga na we arimo.

Mu gusubiza yagize ati: “Nka twe tuba dukora ibintu bisaba kurebwa no gukurikirwa hari icyo kugaragaramo bidufasha, nk’ubungubu ku bankurikiraga nari mfite hahise hiyongeraho ibihumbi 8 (Followers). Ntabwo nari ngishyiraho ibintu ariko reba ukuntu byahise birebwa n’abantu Miliyoni ebyiri bako kanya.”

Akomeza avuga ko hari abantu baba barahagaritse imikoranire na we batakinamuvugisha ariko bagahita bongera kumushaka no kumuvugisha.

Ati: “Reba mu gikari aho nganirira n’abantu by’ibanga (DM), yuzuye ubutumwa bugufi. Hari abantu muba mwavuganaga, babona nta kintu kigezweho urimo gukora ku buryo wagira icyo umukuraho cyangwa we akacyigukuraho mu buryo bw’akazi bagaceceka, ariko iyo bakubonye kuri biriya bintu imikoranire yawe nawe irongera ikabyuka.

None se tujye mu gaciro k’amafaranga, umuntu aje akugana akagusaba ko umugurisha ibihumbi umunani by’abamukurikira banyabo wamuca amafaranga angahe? Cyangwa kujya ku mbuga nkoranyambaga za IshowSpeed wabyishyura angahe.”

Amakuru ahari agaragaza ko uruzinduko rw’Umunyamerika Darren Jason Watkins Jr uzwi nka IshowSpeed mu Rwanda, rwasize abagera hafi kuri miliyoni Eshanu bamenye u Rwanda mu gihe kitageze ku masaha 24 agize umunsi.

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda igamije kwihutisha iterambere mu myaka itanu iri imbere, iteganya ko ubukerarugendo bushingiye ku bikorwa bitandukanye buzakomeza gutezwa imbere, bikazagera mu mwaka wa 2029 bwinjiriza igihugu miliyari 1.1$, avuye kuri miliyoni 620.

IshowSpeed yagerageje kwigana Rutambi biramunanira
Kugaragara mu mashusho ya IshowSpeed byongereye umubare w’abakurikira Rutambi ku mbuga nkoranyambaga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA