Ishuri ry’i Kamonyi ryatanze 600,000 Frw yo kugaburira abana ku ishuri
Uburezi

Ishuri ry’i Kamonyi ryatanze 600,000 Frw yo kugaburira abana ku ishuri

KAYITARE JEAN PAUL

October 29, 2024

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashimiye ishuri ryo mu Karere ka Kamonyi ryitanze amafaranga y’u Rwanda 600,000 yo gushyigikira gahunda ya ‘Dusangire Lunch’ igamije kongera inkunga yo gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Iryo shuri ryitwa ‘Father Ramon Kabuga Technical Secondary School’ rikomeje gushimirwa n’abatari bake bashimangira ko ryabaye intangarugero mu gushyigikira ibikorwa bikenewe mu kongera ireme ry’uburezi no kurwanya ingaruka z’imirire mibi mu bana bato.

MINEDUC, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X rwahoze ari Twitter, yavuze ko uwo musanzi w’ishuri ari inkunga ikomeye, iboneraho gushima ubuyobozi bw’iryo shuri.

Yagize iti: “Umusanzu wanyu wa 668,000 Frw ni inkunga ikomeye. Turashimira ubuyobozi bw’ishuri mu kwitanga no gushishikariza abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi kuri iki gikorwa.”

‘Dusangire Lunch’ ni ubukangurambaga bwatangijwe na Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na Mobile Money Rwanda Ltd na Koperative Umwalimu SACCO hagamijwe gushishikariza ababyeyi n’abandi babyifuza gutanga umusanzu wabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri binyuze kuri momo cyangwa banki.

Minisiteri y’Uburezi iherutse gusaba abantu bose gutera inkunga gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri hagamijwe no gufasha ababyeyi b’amikoro make batabasha kubona uruhare rwabo muri iyi gahunda.

Gufatira ifunguro ku ishuri ni gahunda yatangiye mu 2021.

Minisiteri y’Uburezi igaragaraza ko yagize akamaro gakomeye ku myigire y’umunyeshuri kuko yagabanyije umubare w’abataga amashuri aho bavuye ku 10%, bagera kuri 4% kandi ngo iki kibazo kigomba gukemuka burundu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA