Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, ryatanze Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ari we, Frank Habineza n’abakandida-Depite 50 barimo abagore 24 n’abagabo 26, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024 bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Turere twa Gisagara na Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, basaba abaturage kuzatora Dr Frank Habineza, Umukandida Perezida mu matora y’ukwezi gutaha.
Mu kiganiro gito Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Green Party, Ntezimana Jean Claude, yahaye Imvaho Nshya yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze neza aho mu Karere ka Gisagara gusa bakiriwe n’abasaga 10,000.
Frank Habineza yageze mu Ruhango avuye i Gisagara aho yabijeje kuzabaha umuhanda wa kaburimo, nibaramuka bamugiriye icyizere bakamutorera kuyobora u Rwanda.
Yagize ati: “Icyo tubasaba ni kimwe gusa, ni ukuzadutora ku itariki 15 Nyakanga hanyuma mu kwezi kwa Nzeri muzaba mwamaze kubona imihanda myiza ya kaburimbo.”
Yavuze ko ububasha bwo kumwicaza ku ntebe y’Umukuru w’igihugu, ari abaturage bonyine yasabye amajwi babufite.
Umunsi wo kumugirira icyo cyizere n’abadepite be bazamufasha gushyira mu bikorwa ibyo yabemereye ni ku wa 15 Nyakanga2024, bashyira ibikumwe byabo kuri Kagoma, kandi ngo kubabeshya ni umuziro.
Ati: “Nimudutora, tubafitiye gahunda nyinshi zizabateza imbere. Ndabasaba kungirira icyizere, ku wa 15 Nyakanga, ku rupapuro rw’itora hazaba hari abakandida 3.”
Yakomeje ati: ’’Nimubona ahanditse Habineza Frank, ifoto yanjye n’ikirango cyanjye kiriho inyoni ya Kagoma muzatore aho. Ku badepite nta mafoto y’abakandida azaba ariho, muzatora ahari ifoto y’iyo nyoni ya Kagoma, muzahabona.
Nkurikije ko ibyo nari nabijeje niyamamaza muri 2017 byagezweho ku kigero cya 70/% kandi ntari umukuru w’igihugu, nari intumwa ya rubanda gusa, mu Nteko Ishinga Amategeko, nimungirira icyizere guhera mu kwa 9 bizatangira kubagereho.’’