Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane, PPC, ryatangaje ko ryishimiye irahira rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse rinamwifuriza imirimo myiza yarahiriye kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 imbere y’imbaga yari yitabiriye ibirori muri Sitade Amahoro.
Perezida w’Umutwe wa Politiki wa PPC, Dr Mukabaramba Alvera, yavuze ko irahira ry’Umukuru w’Igihugu ryerekanye intambwe ya demokarasi imaze guterwa mu Rwanda n’ubudasa bw’Abanyarwanda, kuva hategurwa amatora kugeza ku munsi w’irahira.
Yavuze ko kuba Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame, bigaragaza umubano mwiza w’u Rwanda n’amahanga.
Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, Dr Mukabaramba yagize ati: “Ubuyobozi n’Abayoboke ba PPC twifurije imirimo myiza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Nkuko twamushyigikiye, ntituzamutererena mu kumuba hafi mu gushyira mu bikorwa ibyo yemereye Abanyarwanda muri iyi myaka 5 iri imbere.”
Ubuyobozi bwa PPC buvuga ko butazahwema gufatanya n’Umuryango FPR Inkotanyi mu guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.
Bunasaba kandi Abanyarwanda gukomeza kuba umwe nk’amahitamo yabo cyane ko ari byo bizatuma u Rwanda rurushaho gutera imbere mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.