Isiganwa ry’Amagare ‘Kirehe Race’ rigiye kuba ku nshuro ya Kane 
Siporo

Isiganwa ry’Amagare ‘Kirehe Race’ rigiye kuba ku nshuro ya Kane 

SHEMA IVAN

October 7, 2025

Ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Akarere ka Kirehe kagiye kongera kwakira Isiganwa ry’Amagare ryiswe “Kirehe Race” rigiye kuba ku nshuro ya kane, aho rizakinwa iminsi ibiri.

Umunsi wa mbere uzakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira, uwa kabiri ukinwe tariki ya 12 Ukwakira 2025.

Ku munsi wa mbere, ku wa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2025, abagabo n’abahungu batarengeje imyaka 23 bazahagurukira kuri Stade Amahoro saa tanu, basoreze imbere y’ibiro by’Akarere ka Kirehe nyuma yo gusiganwa intera y’ibilometero 138.

Ibindi byiciro bizahagurukira i Nyagasambu ni abagore n’abakobwa batarengeje imyaka 23, ingimbi n’abangavu.

Ku nshuro ya mbere kandi, iri rushanwa ryatumiwemo abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 17 batanu ba mbere muri Rwanda Youth Racing Cup, bazasiganwa ibilometero 110.

Ku munsi wa kabiri wa Kirehe Race 2025, ku Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira, isiganwa rizazenguruka mu Karere ka Kirehe. 

Abagabo (Men Elite & U23), ingimbi (Men Juniors) n’abagore (Women Elite & U23) bazahaguruka saa tatu n’iminota ku biro by’Akarere ka Kirehe, bafate umuhanda wa Rusumo ku Mupaka – Cyunuzi (aho Kirehe ihanira imbibi na Ngoma) – ku biro by’Akarere ka Kirehe bazenguruke inshuro eshatu, hareshya n’ibilometero 69,5.

Icyiciro cy’abangavu (Women Juniors) bo bazenguruka Nyakarambi inshuro umunani, intera yose ingana n’ibilometero 31,2 guhera saa tatu.

Mbere y’abo hazaba hakinwe isiganwa ry’abakoresha amagare ya matabaro (pneu ballons), aho bazahaguruka saa mbiri bazenguruke inshuro eshanu i Nyakarambi hareshya n’ibilometero 19,5.

Ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere mu 2022, ryegukanywe na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ mu Bagabo mu gihe mu Bagore ryegukanywe na Nzayisenga Valentine.

Muri 2024, ryegukanywe na Niyonkuru Samuel mu bagabo mu na Ingabire Diane mu bagore, Tuyipfukamire Aphrodice mu ngimbi naho Uwiringiyimana Liliane mu bangavu. 

Niyonkuru Samuel ni we wegukanye “ Kirehe Race” 2024
Mwamikazi Jazilla ni we wahize abandi mu bagore muri Kirehe Race 2024
Ku nshuro ya kane Hagiye gukinwa Kirehe Race 2025

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA