Isiraheli: Bigaragambije bamagana imbabazi Netanyahu yasabye Perezida
Mu Mahanga

Isiraheli: Bigaragambije bamagana imbabazi Netanyahu yasabye Perezida

KAMALIZA AGNES

December 1, 2025

Imbaga y’abantu bateraniye i Tel Aviv hafi y’urugo rwa Perezida Isaac Herzog, bigaragambya bamagana imbabazi zasabwe na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu kubera ibyaha bya ruswa ashinjwa.

Imyigaragambyo yatangiye mu ijoro ryo ku wa 30 Ugushyingo 2025, basaba ko Netanyahu yakwimwa imbabazi nyuma yuko yandikiye  Perezida Isaac Herzog ibaruwa izisaba.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bifatanyije n’abigaragambya bamwe bambaye imyenda isa nk’iyo abantu bari muri gereza, bamagana ubwo busabe.

Umwe muri bo yagize ati: ”Ari gusaba ko urubanza ruseswa ataryojwe ibyo yakoreye iki gihugu? Abaturage ba Isiraheli bamaze gusobakukirwa kandi ibi birebana n’ahazaza h’igihugu cyacu.”

Netanyahu ni we Minisitiri w’Intebe umaze igihe kinini ku butegetsi, akaba amaze imyaka itanu aburana mu manza eshatu zitandukanye zirimo ruswa, uburiganya, magendu no kwangiza icyizere yagiriwe.

Mu byaha Netanyahu n’umugore we Sara baregwa harimo; kwakira impano zifite agaciro karenga ibihumbi 260 by’amadolari, harimo ibintu bihenze, imitako, divayi n’ibindi bahawe mu buryo bwo kubiguraho mu nyungu za politiki.

Ashinjwa kugirana amasezerano y’ibanga na Arnon Mozes, nyiri ikinyamakuru ‘Yedioth Ahronoth’, kugira ngo kijye gitangaza inkuru zimwogeza ndetse no gushyiraho amategeko anigana ijambo ibindi bitangazamakuru.

Anashinjwa gufasha zimwe muri sosiyete z’itumanaho kubona inyungu za miliyari, na zo zikamufasha mu itangazamakuru kugira ngo abone inyungu zihari mu bya politiki.

Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 30 Ugushyingo n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryagaragaje ko Netanyahu yasabye Ishami Rishinzwe Ubutabera mu biro bya Perezida kubabarirwa, mu gihe ibyo biro byagaragaje ko ubwo busabe budasanzwe.

Netanyahu ni we Minisitiri w’Intebe rukumbi uri ku butegetsi mu mateka ya Isiraheli wagejejwe imbere y’urukiko, nyuma yo kuregwa ibyaha birimo uburiganya, gusenya icyizere yagiriwe, kwakira ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano no guharanira inyungu ze bwite.

Ibi bije nyuma yuko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump asabye Isiraheli kubabarira Netanyahu, ndetse   yoherereje Perezida Isaac Herzog ibaruwa imusabira imbabazi, avuga ko ibyaha bya ruswa ashinjwa ari politiki kandi nta shingiro bifite.

Muri Isiraheli hadutse imyigaragambyo irwanya imbabazi zasabwe na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA