Isiraheli izakora ibishoboka byose imibiri y’abafashwe bugwate bapfuye igarurwe
Mu Mahanga

Isiraheli izakora ibishoboka byose imibiri y’abafashwe bugwate bapfuye igarurwe

NYIRANEZA JUDITH

October 18, 2025

Nyuma y’uko Isiraheli yagaruriwe umurambo w’umwe mu baturage bayo, Eliyahu Margalit wari warafashwe bugwate na Hamas, Isiraheli yatangaje ko izakomeza gukora ibishoboka byose abahasize ubuzima, imibiri yabo ikaboneka.

Ku wa gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, byatangaje ko byamenye umurambo wa Eliyahu Margalit, wari umumwisiraheli wapfiriye mu bunyage ubwo yari mu bari barafashwe bugwate, akaba yarasubijwe na Hamas ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025.

Nk’uko byatangajwe, ingabo za Isiraheli zamenyesheje umuryango w’uwari warafashwe bugwate Eliyahu Margalit ko (umurambo we) wasubijwe muri Isiraheli kandi ko umwirondoro we urangiye.”

Iryo tangazo ryavuzwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ryongeyeho ko Isiraheli itazahungabana kandi ngo ntizigera yiganda gukora ibishoboka byose kugeza igihe abapfuye bose bari bafashwe bugwate, bazaboneka kugeza ku wa nyuma.

Isanduku irimo ibisigazwa by’umubiri wa Margalit byari yakusanyijwe na Croix-Rouge mu majyepfo ya Gaza, muri Khan Younis, hanyuma yimurirwa mu gice cy’ingabo za Isiraheli zabikuye mu Karere ka Gaza.

Isanduku yagenzuwe n’ingabo, hanyuma yambikwa ibendera rya Isiraheli kandi ahabwa icyubahiro.

Polisi yaherekeje isanduku mu kigo cy’ubucamanza cya Abu Kabir i Tel Aviv aho impuguke mu by’amategeko zakoze kugira ngo hamenyekane ibisigazwa no kumenya icyateye urupfu. Nyuma yamasaha atari make, umurambo wamenyekanye ko ari uwa Margalit, babimenyesha umuryango we.

Umuryango wagize uti: “Eli dukunda cyane yasubiye mu rugo, nyuma y’iminsi 742 yiciwe akanashimutwa i Kibbutz Nir Oz. Turashimira abaturage ba Isiraheli ndetse n’Ihuriro ry’imiryango y’abafashwe bugwate ku nkunga yabo mu rugamba rurerure rwo gutahuka kwe, kandi tunasezeranya ko tutazahagarara cyangwa ngo turuhuke kugeza igihe uwa nyuma azaba agaruwe akazashyingurwa muri Isiraheli.”

Ihuriro ry’umuryango w’abafashwe bugwate ryagize riti: “Ku ruhande  rumwe ni akababaro  ariko kandi ku rundi ni no kumva ko imitima yabo itazongera kuba ukundi kwibaza ku mubiri w’uwabonetse, kuboneka kwa Eliyahu kuzanye ihumure ku muryango wabayeho mu myaka irenga ibiri iri mu cyeragati kandi ushidikanya.”

Izo nzobere zatangaje ko Margalit yashimuswe akicwa ku ya 7 Ukwakira 2023, hanyuma urupfu rwe rukemezwa n’abasirikare mu Kuboza 2023. Binavugwa ko Margalit asizeyo umugore we Daphna, abana Noa, Danny, na Nili n’abuzukuru batatu.

Umukobwa we, Nili Margalit, na we yashimuswe ku ya 7 Ukwakira, arekurwa mu bafashwe bugwate na Hamas ku ya 30 Ugushyingo 2023.

Nyakwigendera Eliyahu Margalit

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA