Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu, yandikiye Perezida w’icyo guhugu, Isaac Herzog, ibaruwa isaba imbabazi kubera ibyaha bya ruswa n’uburiganya ashinjwa.
Itangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryagaragaje ko Netanyahu yasabye Ishami Rishinzwe Ubutabera mu biro bya Perezida kubabarirwa, mu gihe ibyo biro byagaragaje ko ubwo busabe budasanzwe.
Netanyahu ni we Minisitiri w’Intebe rukumbi uri ku butegetsi mu mateka ya Isiraheli wagejejwe imbere y’urukiko, nyuma yo kuregwa ibyaha birimo uburiganya, gusenya ikizere yagiriwe, kwakira ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano no guharanira inyungu ze bwite.
Nubwo bimeze bityo ariko ntarahamwa n’icyaha na kimwe ndetse yahakanye ibyo ashinjwa byose avuga ko nta shingiro bifite.
Gusaba imbabazi kwe bije nyuma y’ibyumweru bitatu Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump asabye Isiraheli kubabarira Netanyahu.
Perezida Trump yoherereje Perezida Isaac Herzog ibaruwa imusabira imbabazi, avuga ko ibyaha bya ruswa ashinjwa ari Politiki kandi nta shingiro bifite.
Mu butumwa bw’amashusho Netanyahu yashyize hanze, yavuze ko urubanza rwe rwatuma Igihugu gicikamo ibice kandi izo mbabazi zatuma hungwa ubumwe.
Yanavuze ko kuba asabwa kwitaba urukiko gatatu mu cyumweru ari umutwaro wamubuza gukora neza akazi n’inshingano ze zo kuyobora igihugu.
Yagize ati: “Gukomeza uru rubanza byacamo Igihugu ibice kandi bikongera umwuka mubi, kandi nizeye ko n’abandi ari uko babitekereza. Guhita rurangizwa byarushaho gukomeza ubwiyunge igihugu cyacu gikeneye.”
Abatavuga rumwe na we bamaganye ibyo avuga bagaragaza ko guhabwa imbabazi byagaragaza ko nta demokarasi n’ubusumbane mu mategeko.
Netanyahu amaze umwaka urenga ahamagazwa mu rukiko inshuro nyinshi, ariko urubanza rwe rwagiye rudindizwa n’intambara ahanganyemo na Palestine kuva mu Ukwakira 2023.
Abahanga mu by’amategeko bavuga ko ubusabe bwo kubabarirwa budashobora guhagarika urubanza nkuko byemejwe na Emi Palmor, wahoze ari Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera.
Yavuze ko bidashoboka ko ukurikirwanyweho icyaha yiyambaza Perezida ngo ahagarike urubanza, ahubwo inzira ishoboka ari ugusaba Umushinjacyaha Mukuru kuba yaruhagarika.
Mu 2008, ubwo Netanyahu yari mu Nteko Ishinga Amategeko yasabye Minisitiri w’Intebe wari uriho icyo gihe, Ehud Olmert, kwegura kubera ibyaha bya ruswa yashinjwaga.
Icyo gihe, Netanyahu yavuze ko Minisitiri w’Intebe adafite uburenganzira bwo kuyobora igihugu, nyuma Olmert yaje kwegura ariko atarashinjwa ibyaha ariko aza gufungwa umwaka n’amezi ane.
Mu mpera za 2022, nyuma yuko Netanyahu ashyizeho Guverinoma nshya yatangije gahunda yo guhindura sisiteme y’ubutabera avuga ko hari hakenewe amavugurura ariko abatavuga rumwe nawe bamushinje gushaka guhindura imikorere y’ubutabera arengera inyungu ze.