Itsinda ry’abasirikare bahoze mu ngabo za Isiraheli bamugariye ku rugamba riri mu ruzinduko mu Rwanda, ryakinnye umukino wa gicuti n’abagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’abafite ubumuga ‘Wheelchair Basketball’’ wari ugamije gukangurira abantu ku rushaho kwitabira imikino y’abafite ubumuga no gusangira ubunaribonye hagati y’impande zombi.
Uyu mukino wabereye kuri Zaria Court kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2025 warangiye ikipe ya Israel itsinze iy’u Rwanda amanota 45-37.
Umwe muri abo banya Isiraheli, Moti Harari yavuze ko bishimiye umukino bakinnye n’ikipe y’u Rwanda.
Ati: “Umukino wari uryoshye cyane , twishimiye kuba hano kandi ndatekereza ko buri wese ari kubona ibintu by’amateka ku ikipe yacu kuko ni bwo bwa mbere ibi bitubayeho. Nk’ikipe twishimiye kubamenya kandi uburyo mukina ni bwiza cyane”.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihgu y’abafite ubumuga mu Rwanda, Rwampungu Meshack na we yagaragaje ko uyu mukino hari byinshi wabasigiye bizabafasha gukomeza gutera imbere.
Yagize ati: “Wari umukino mwiza wadufashije kwigira kubanararibonye bwabo, bakina muri Shampiyona ikomeye gusa natwe twagaragaje ko dukomeye.
Intego yacu ni ukugira u Rwanda igicumbi cy’umukino wa Baskteball y’abafite ubumuga mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, dufite inyubako z’imikino zitandukanye kandi ntago ziheza abafite ubumuga, ni cyo gihe ngo natwe dukoreshe Siporo twiteza imbere no kuzamura impano za Basketball”.
Ambasade ya Israel mu Rwanda yagize uruhare mu gutegura ibikorwa bitandukanye aba bigeze kuba mu Ngabo za Israel barimo mu Rwanda mu gihe cy’Icyumweru.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss yavuze ko uyu mukino wari ugamije kwibutsa abantu ku rushaho guha agaciro abafite ubumuga.
Yagize ati” Ibikorwa by’uyu munsi wari umwanya mwiza yo kwiyibutsa ko dukwiye kongera imikino y’abafite ubumuga mu bikorwa bya buri munsi dukora ndetse no kwirekana ko abantu bo mu bihugu bitandukanye bahuje amateka. Kuko niba ugendera mu igare ry’abafite ubumuga aho waba uri hose ku Isi ufite amateka amwe na mugenzi wawe kuko muhuje ibibazo by’uko abantu babafata nk’abafite ubumuga.
Ikindi twabonye aha ni uko mukino nk’uyu ariho havuka ubushuti nabwo bugashibukamo umubano hagati y’abatuye ibihugu bitandukanye ni yo mpamvu dukwiye guha agaciro ibikorwa nkibi. Njye ku giti cyanjye nafashe umwanzuro wo gukomeza gushyigikira ibikorwa nkibi”.
Muri uru ruzindiko abo bahoze mu Ngabo za Isiraheli (IDF) biteganyijwe bazanasura ingagi muri Pariki y’Igihugu y’ibirunga , Pariki y’Akagera, bakine imikino ya gicuti n’amakipe atandukanye, banaganire n’abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.



