Israheli yirukanye abasirikare bayo bakuru bakoraga mu nzego zitandukanye barimo abajenerali ndetse abandi barahanwa kubera amakosa y’uburangare no kunanirwa gukumira igitero yagabweho n’umutwe wa Hamas ku wa 07 Ukwakira 2023.
Abo basirikare birukanywe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2025, barimo abayoboraga ishami ry’ubutasi, abari bashinzwe ibikorwa bya gisirikare, n’abayoboraga ibikorwa bya gisirikare mu Majyepfo ari na bo bari bafite mu nshingano gukurikiranira hafi ibibera muri Gaza.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Isiraheli, (IDF) Eyal Zamir yavuze ko Ingabo zananiwe kuzuza inshingano no kurinda umutekano w’abaturage ku wa 07 Ukwakira 2025.
Avuga ko icyo ari ikintu kibi giteye ubwoba kandi amasomo uriya munsi wasize akomeye cyane agomba kubayobora no mu gihe kizaza.
Amakuru avuga ko hari abandi bahanwe barimo; umusirikare wahawe ibaruwa imwirukana burundu, undi areguzwa mu gihe uwari ushinzwe ibikorwa by’indege za gisirikare ashinjwa kunanirwa gukumira ibitero bya Hamas by’indege zitagira abapilote, ndetse n’uwayoboraga ingabo zirwanira mu mazi na we ahanirwa impamvu zisa nk’izo.
Ibi bihano bifashwe mu gihe igihugu cyari gikomeje kotswa igitutu n’abaturage basabaga ko hagaragazwa abayobozi babigizemo uruhare n’impamvu nyamukuru zatumye igitero kitaburizwamo.
Ku wa 22 Ugushyingo 2025, abantu ibihumbi barimo n’abayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barigaragambije basaba ubutegetsi ko hashyirwaho Komisiyo y’Igihugu ishinzwe iperereza ryimbitse kuri kiriya gitero.
Aljazeera yatangaje ko Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, yahakanye uruhare rwe mu makosa yabaye ndetse yanga iyo Komisiyo ishinzwe iperereza.
Imibare igaragazwa na Isiraheli yerekana ko igitero cyo ku 07 Ukwakira cyagabwe n’umutwe wa Hamas cyahitanye abantu 1 200 muri Isiraheli ndetse 250 barashimutwa.
Isiraheli yahise itangiza intambara yo mu kirere no ku butaka imaze kugwamo abarenga 69 000 ndetse Gaza yose irasenyuka.
Mu kwezi gushize ni bwo ibihugu byombi byemeranyije amasezerano yo guhagarika intambara bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko kugeza ubu ntarubahirizwa kuko ibitero bigikomeje kugabwa ku butaka bwa Palesitina.
