Isoko rya Kijyambere rya Gisenyi ryaruzuye, ibibanza birimo gutangwa (AMASHUSHO)
Ubukungu

Isoko rya Kijyambere rya Gisenyi ryaruzuye, ibibanza birimo gutangwa (AMASHUSHO)

TUYISENGE Olivier

December 14, 2025

Isoko rya Kijyambere rya Gisenyi riherereye mu Mujyi wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, kuri ubu riteye amabengeza nyuma y’uko imirimo yo kuryubaka igeze ku musozo, hakaba hasigaye kurikoreramo aho ibigo bitandukanye byatangiye gufatamo ibibanza.

Iri soko ryatangiye kubakwa mu mwaka wa 2012, ariko rihura n’imbogamizi zitandukanye zatumye ritinda kuzura nubwo ubuyobozi bwagaragaza ko ritazamara igihe rito ritaruzura. 

Mu myaka irenga 13 ishize kuva ryatangira kubakwa, Akarere kamaze kuyoborwa n’abayobozi bane bagiye basoza manda zabo batageze ku ntego yo kuryubaka, ikaba igezweho n’ukayoboye ku nshuro ya gatanu.

Mu mwaka wa 2012 imirimo itangira, Akarere ka Rubavu kayoborwaga na Hassan Bahame warinze ava ku buyobozi mu 2015 imirimo yo kuryubaka itageze no mu cya kabiri.

Kuva uwo mwaka kugeza mu 2017, Akarere kayobowe na Sinamenye Jeremie na we arinda ava ku buyobozi iryo soko ritaragaragaza icyizere cy’uko rizarangira.

Sinamenye yakurikiwe na Habyarimana Gilbert ndetse na Kambogo Ildephonse kugeza mu 2023 iri soko ntiryarangira, ibikorwa byo kuryubaka byasaga n’ibyari byarahagaze dore ko ryari ryararengewe n’ibigunda.

Kuva mu mwaka wa 2023 ni bwo hongeye gusubukurwa ibikorwa byo kubaka iri soko ryitezweho guhindura isura y’Akarere ka Rubavu mu bwiza no mu bucuruzi, ubu ikaba igeze ku musozo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yabwiye Imvaho Nshya ko mu mpera z’uku kwezi k’Ukuboza 2025 iri soko ritangira gukorerwamo.

Yahamije ko za banki n’abafite amaduka, basabwa ko babanza kubaka no gutegura aho bazakorera mu buryo bwihariye,  bamaze guhabwa ibibanza bategura.

Ati: “Mu mpera z’uku kwezi iri soko riratangira gukorerwamo, ubu turi gutinzwa gusa no kubona ibyangombwa byo kwemererwa gukorerwamo, gufata ubwishingizi bw’inyubako no gusuzuma ko ibikoresho byose bikora neza. Dutekereza ko muri uku kwezi kwa 12 tuzatangira gushyiramo abantu bakarikoreramo.”

Ubuyobozi bw’Akarere bukomeza buvuga ko iri soko ryubatswe hagamijwe kwimura abakoreraga mu isoko rishaje ndetse n’abandi bakora ubucuruzi bw’akajagari bakorera muri uyu Mujyi w’ubukerarugendo.

Bamwe mu bacuruzi bakorera muri isoko rishaje barimo n’abamaze gufata ibibanza mu rishya, bavuga ko bategerezanyije amatsiko umunsi rizatangira gukorerwamo.

Twahirwa Jean Bosco, umucuruzi w’inkweto, yagize ati: “Urabona iri soko dukoreramo rirashaje, iyo imvura iguye tujya kugama  rimwe na rimwe ibicuruzwa byacu bikanyagirwa ku buryo usanga hari n’ubwo tujya mu bihombo. Ariko nitwimukira hariya tuzaba twizeye umutekano w’ibintu byacu kandi n’iterambere riziyongera.”

Munganyinka ucururiza ibikoresho byo mu rugo, avuga ko iri soko rishya rizabafasha gusirimuka.

Ati: “Aha hantu dukorera urabona ko hadasa neza ku buryo hari n’ubwo ugira isoni zo gufata amafoto ngo ube wakoherereza umukiliya bitewe n’uko hagaragara, ariko rwose nitwimukira muri ririya soko tuzaba tumeze neza cyane.”

Igice cyo hasi kuri iyi nyubako irimo gukodeshwa ku kwezi amafaranga ibihumbi 20 Frw kuri metero kare, igorofa rya mbere rigakodeshwa ibihumbi 18 Frw, mu ya kabiri kabiri ibihumbi 15 Frw, muri gatatu ni 14 Frw na ho mu igorofa ya nyuma ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 kuri metero kare.

Ku ikubitiro iyubakwa ry’Isoko rya Gisenyi ryatwaye miliyari 1 na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda, yavuye mu ngengo y’imari Leta igenera Akarere.

Nyuma yaho ubwo ryegurirwaga abashoramari, na bo bashyizeho miliyari 1 na miliyoni 300 Frw asa nk’abaye impfabusa kuko ibyo yakoreshejwe byasenywe ubwo hakosorwaga amakosa yagaragajwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA).

Mu bikorwa byo gukosora no kurangiza inyubako yose y’Isoko rya Gisenyi, Akarere ka Rubavu kongeye gushoramo miliyari 1 na miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri rusange, iri isoko rifite ubushobozi bwo gukorerwamo n’abacuruzi basaga 1 000, ryuzuye rigeze ku gaciro ka miliyari 6 Frw, kubera ko hiyongereyeho amafaranga yo gukomeza inkingi zaryo ngo ryihanganire imitingito no gutunganya igisenge cyabyazwa umusaruro.

Igisenge cy’iyi nyubako y’Isoko rya Gisenyi kubera uko cyitegeye umujyi wa Goma, Umusozi wa Rubavu, Ikirunga cya Nyiragongo n’Ikiyaga cya Kivu ni igice ubuyobozi bw’iri soko n’Akarere ka Rubavu bavuga ko cyagenewe imyidagaduro nk’utubari, inzu z’ibitaramo n’ibindi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu burasaba abacuruzi gukorera muri iryo soko ryitezweho gutanga inyungu nyinshi ku barikoreramo kandi rikazaba ritekanye ugereranyije n’ahandi hose bakorera.

Isoko rya Kijyambere rya Gisenyi ryahinduye isura y’Umujyi wa Rubavu nyuma yo kuzura
Uheruka mu Mujyi wa Rubavu mu 2023, ubu ahona ko hari inyubako y’isoko igezweho
Iri soko rigaragarira buri wese winiye mu Mujyi wa Rubavu
Mu nyubako imbere hateye amabengeza, kuva hasi kugera hejuru
Rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi 1000 bakora bisanzuye
Harimo na Lift’s zorohereza abazigana kujya guhahira mu maforofa
Hari imyanya ihagije izajya inyuramo abantu bagana muri iki gikorwa
Hashyizwemo uburyo bw’uwirinzi bw’inkongi z’umuriro ndetse na za camera
Ku isoko hejuru hazajya habera ibitaramo
Uri hejuru aba yitegeye ikiyaga cya Kivu
Umujyi wose wa Gisenyi uba ugaragarira abari hejuru y’isoko
ri hejuru aba ashobora gutera ijisho no mu Mujyi wa Goma
Hejuru y’isoko rishaje rizasenywa nyuma yo kwimura abacuruzi bagakorera ahashyashya
Aba bacuruzi bari barambiwe gukorera mu isoko rishaje rinabanyagize mu gihe cy’imvura
AKajagari kose karateganyirizwa kuva mu nzira, abacuruzi bagakorera ahatekanye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA