Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda mu yungutse cyane muri Afurika
Amakuru

Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda mu yungutse cyane muri Afurika

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

August 18, 2022

Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) ryaje mu masoko y’imari n’imigabane atandatu y’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yakoze neza kurusha ayandi kuko yatanze umusaruro ushimishije ku bayashoyemo imari yabo.

Muri raporo yiswe “Sub-Sahara Africa Top 30 Companies” hagaragaramo ko Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryabonye inyongera ku nyungu ya 7.2% mu gihe cy’amezi 12 kugeza muri Kamena uyu mwaka.

Iyo raporo ikorwa ku bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara ukuyemo Afurika y’Epfo, yerekana ko ibindi bihugu byakoze neza harimo Nigeria yabonye inyongera ku nyungu ya 20.9%, Zambia 12.1%, Tanzania 9.1% Seychelles 5%, na Botswana 2.8%.

Nyuma yo gusohoka muri Nyakanga 2022, iyo raporo yashimangiye ko hagati ya Kamena 2021 na Kamena 2022 abashoye imari mu isoko  ry’imari n’imigabane rya Kenya (NSE) bahombye 28.2% n’irya Uganda (USE) ryahombye 20% mu ishoramari ryashyizwemo.

Mu kwezi kwa Kamena, Isoko ry’Imari n’imigabane rya Kenya ryagabayutseho 4.3% mu gihe irya Tanzania ryamanutseho 0.7% mu gihe n’irya Uganda ryamanutseho 3%.

Muri icyo gihe, raporo yerekana ko isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda ryabonye inyongera y’inyungu ku kigero cya 1% mu kwezi kwa Kamena gusa.

Ibikorwa by’isoko ry’Imari n’Imigabane rya Dar es Salaam (DSE) byiyongereye ku kigero cya 9.8%mu gihe cy’amezi atanu kugeza muri Gicurasi uyu mwaka, ku buyobozi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan washyize imbaraga mu kwimakaza politiki zigamije gukurura ishoramari mu Gihugu.

The East African itangaza ko Banki ya Tanzania (BoT) bwa mbere yashyizeho amabwiriza yorohereza abashoramari baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse no mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SASC) kuba bagura imigabane n’impapuro mpeshamwenda muri Tanzania.

Bivuze ko Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Tanzania rifite agaciro ka miliyari 4.4 z’amadolari y’Amerika ryazamutse ku kigero cya 9.8% hagati ya Mutarama na Gicurasi, rikaba ryarakurikiwe n’iry’u Rwanda (RSE) ryazamutse ku kigero cya 6.1% muri ayo mezi.

Ku rundi ruhande, muri ayo mezi atanu NSE yo muri Kenya yamanutseho 25% mu gihe iya Uganda (USE) yagabanyutseho 17.6%

Imikorere y’amasoko y’imari n’imigabane ku mugabane w’Afurika bivugwa ko yakomwe mu nkokora n’igabanyuka ry’ubushake bwo kuyinjiramo kubera impinduka z’izamuka ryabaye ku masoko yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahanganye n’ihungabana ry’ubukungu rituma n’ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye bikomeza gutumbagira.

Ibyo bibazo bikomeje gutizwa umurindi n’ibibazo bimaze igihe kinini nk’amadeni y’ibihugu akomeza gutumbagira, itakara ry’agaciro k’ifaranga, itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na gazi kubera ahanini ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine, n’ubwoba bw’ibikurikira amatora mu bihugu nka Kenya n’ibindi.

Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda buherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2022, ubukungu bw’Isi bwarushijeho gucika intege ugereranyije n’ibyari byitezwe kubera ubwoko bushya bwa COVID-19 bwagiye buvuka burimo na Omicron yaje idogereza ibintu.

Itumbagira ry’ibiciro by’ibicanwa ndetse no kuba harabayeho imbogamizi mu kubikwirakwiza bisanzwe byateje ihungabana ry’ubukungu rirenze iryari ryitezwe, by’umwihariko muri Amerika no ku yandi masoko y’imari n’imigabane mu bihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA