Umuhanzi uri mu bakunzwe baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbomyi yatangaje ko yanga kwamamara ku kigero cya 70% akabikunda ku kigaro cya 30% kuko biri mu bibuza ibyamamare ubwisanzure.
Mbonyi ubura iminsi itanu gusa ngo ataramire Abanyarwanda kuri Noheli, yavuze ibi ubwo yari mu kiganiro na kimwe mu bitagazamakuru bikorera kuri murandasi, abajijwe uko kuba ari icyamamare byoroha cyangwa bikomerere.
Mbonyi yagize ati : “Kubikunda no kutabikunda mbishyize ku ijanisha, mbyanga ku kigero cya 70% nkabikunda kuri 30%, kubera ko uretse na Mbonyi, abantu benshi bari hano hanze bazwi babayeho nabikubera ko nta bwisanzure aba afite.
Ni umuntu udashobora kuririra undi ngo amubwire ikibazo afite kubera ko azi ko uwo muntu amufata nk’icyitererezo cye, kuza nkakubwira ngo byanze nakennye kandi nzi ko umfata nk’intwari yawe sinabikora, kumenyekana simbikunda, nakifuje ko naguma nkaba uwo nahoze ndi we, nkaririmba indirimbo zikumvikana ariko simenyekane.”
Akomeza avuga ko bigoye, kuko bisaba guhora wigengesereye ariko kandi abikundira gusa ko byose biba kubera umugambi w’Imana kuko ibikoresha kugira ngo bigirire bamwe umumaro.
Mbonyi akomeza avuga ko umuntu wamubera inshuti ari umuntu w’umwizerwa kandi utamufata nk’icyamamare iyo bari kumwe ahubwo umureka akaba umuntu usanzwe akisanzura nk’uko na we aba yisanzuye, bagatera urwenya, bagakina nk’uko bisanzwe.
Ubwo yatangiraga umuziki Israel Mbonyi yabanje kujya akora indirimbo mu buryo bw’amajwi gusa kugeza ubwo yatangiye gufata amashusho yazo mu 2019.
Icyo gihe Mbonyi yavuze ko mbere yatinyaga gukora amashusho y’indirimbo kuko atari asanzwe agaragara mu ruhame cyane.
Yatangaje ko impinduka muri icyo cyemezo zaje ubwo yiyemeje gufata amashusho y’indirimbo ye ya mbere yitwa “Karame” mu buryo bw’imbonankubone (live recording).
Kugeza ubu akaba amaze gushyira hanze Alubum eshanu harimo iya Gatanu aheruka gushyira hanze yise Hobe, akaba yitegura gutaramira abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana, tariki 25 Ukuboza 2025 mu gitaramo yise ‘Icyambu 4’.
