Umuhanzi w’indirimbo zo kurwanya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi yaguze Album ya Alexis Dusabe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira gushimira uyu muhanzi wamubereye urugero rwiza mu muziki.
Isarel Mbonyi yabigarutsehp ku mugoroba w’itariki 14 Nzeri 2025, mu gitaramo cyo gusogongera alubumu ya kabiri ya Alexis Dusabe yise Amavuta y’Igiciro cyabereye muri Dove Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Ni igitaramo cyagaragayemo abahanzi batandukanye baririmba Gospel, abarimba izisanzwe ndetse n’abajyana b’ababahanzi batandukanye.
Ubwo hari hagezweho umwanya wo kugura iyo alubumu ku bari bitabiriye icyo gitaramo biganjemo inshuti za Alexis Dusabe, abavandimwe n’abakunzi b’ibihangano bye, Israel Mbonyi wari mu bitabiriye yavuze ko atewe ishema no kuboneka muri icyo gitaramo kuko Dusabe yamubereye icyitegererezo.
Yagize ati: “Turashima Imana kubwa Alexis, yabaye imbarutso y’inganzo ku bantu benshi cyane, by’umwuhariko njyewe narabimubwiye kuba nicarana na we, tugasangira tunaganira numva ari ikintu kidasanzwe Imana yankoreye.”
Njya nibuka mu 2005, ashobora Album ye yise Umuyoboro, numvise nezerewe nkajya nyumva ku ishuri, nkamwigana mbese yakije umuriro mwinshi muri njyewe ku buryo kuba ndirimbira Imana uyu munsi hari uruhare rwe.”
Akomeza avuga ko ku giti cye yamaze kugura Alubumu ariko ku bwo gushyigikira Alexis Dusabe wamubereye isoko yavomyeho azagura indi ku mafaranga miliyoni ebyiri ikazahabwa undi muntu.
Uretse Israel Mbonyi icyo gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Massamba Intore, Mariya Yohana, Knowless, Nel Ngabo, Alex Muyoboke, Ishimwe Clement, Bamenya, Nyambo n’abandi.
Alubumu yiswe ‘Amavuta y’Igiciro’ yaguzwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 14 muri icyo gitaramo cyo kuyisogongera.
Alexis Dusabe yanahishuye ko hari indirimbo arimo gukorana na Israel Mbonyi asobanura nk’umuhanzi w’umuhanga wabafunguriye amarembo y’ibihugu biherereye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kubera gushyira indirimbo mu rurimi rw’Igiswahili.
Amavuta y’Igiciro’ ni alubumu igizwe n’indirimbo 10 ziri mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahili n’Igifaransa, aho Dusabe yavuze ko yabikoze yifuza kugeza ubutumwa bwiza ku bakoresha izo ndimi zose.
Biteganyijwe iyo alubumu izamurikwa ku mugaragaro tariki 14 Ukuboza 2025, mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 Alexis Dusabe amaze akora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.