Israel Mbonyi yahaye ibyishimo abantu 10 000 bitabiriye igitaramo “Icyambu 4”
Amakuru

Israel Mbonyi yahaye ibyishimo abantu 10 000 bitabiriye igitaramo “Icyambu 4”

MUTETERAZINA SHIFAH

December 26, 2025

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israël Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi, yahaye ibyishimo abitabiriye, igitaramo yise “Icyambu4” bagera ku bihumbi 10, abashimira kuba batumye yongera kwandika amateka yo kuzuza BK Arena, abasabira umugisha.

Kwitabira icyo gitaramo gisanzwe kiba mu ijoro ry’itariki 25 Ukuboza buri mwaka bimaze kuba nk’umuco ku bakunzi b’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana.

Israel Mbonyi yageze ku rubyiniro saa moya n’iminota 46 abanzirizwa n’ibicurangisho gakondo birimo umwirongi, ikondera, inanga yacuranzwe na Ester Niyifasha, ingoma zaherekejwe n’intore zo mu itorero “indinzi”, ryamugejeje ku rubyiniro bakabyina indirimbo yitwa ‘Uri Yaaa’, akomeza igice cya mbere cy’igitaramo yaririmbye indirimbo ze zimaze igihe zirimo ‘Yaratwimanye’ ikurukirwa n’iyitwa ‘Ku migezi’, ‘Ku marembo y’Ijuru’ n’izindi nyinshi zanyuze abitabiriye.

Byari bigoye ko ubona umuntu wicaye mu gihe Mbonyi yaririmbaga, kuko ibihumbi 10 by’abantu bari muri BK Arena bose babyinaga ari na ko bamufasha kuririmba.

Ubwo igitaramo cyari kirimbanyije Mbonyi yashimiye abitabiriye abasabira umugisha.

Yagize :” Ndabashimiye cyane, mwakoze cyane kuza tugafatanya gushima Imana, ibahe umugisha.”

Icyo nifuza kuri buri wese waje, ntutahe uko waje, reka ubohokere Imana, reka ibibazo ufite bishire, reka ibyo usengera bisubizwe, Amen.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko yishimira cyane ubutumwa abantu bamugezaho bw’uko hari abahindukira mu bitaramo bye.

Ati: “Ikintu kinkora ku mutima ni abantu bampa ubuhamya, bakambwira ko bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza, abandi bakavuga ko bakize binyuze mu bitaramo byanjye.”

Mu gice cya kabiri Mbonyi yaririmbye izirimo Hobe yitiriye Album ya Gatanu, Nina Siri, Baho, Anyemeza, Karame,Ibihe, Naramufashe sindekura,Icyambu n’izindi nyinshi zishimiwe cyane zigatuma abantu bataha batararambirwa.

Mbere y’uko asoza, Mbonyi yashimiye abitabiriye barimo abaturutse muri Kenya, Uganda, Tanzania n’ahandi bose babaga bafite amabendera y’ibihugu baturutsemo.

Israel Mbonyi yujuje BK Arena ku nshuro ya kane mu gihe mu Rwanda hari ibindi bitaramo bitandukanye biteganyijwe kuba harimo n’ikizahuza The Ben na Bruce Melodie tariki 01 Mutarama 2026, icya Kevin Kade azizihirizamo imyaka itanu amaze mu muziki, kizaba tariki 31 Ukuboza 2025 na Gen- z Comedy izaba tariki 26 Ukuboza 2025.

Mu gice cya kabiri cy’igitaramo ni uko Mbonyi yaserutse aririmba izirimo Nina Siri

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA