Israel Mbonyi, Umuhanzi w’indirimbo zo kurwanya no guhimbaza Imana, yateguje Alubumu ya gatanu avuga ko ateganya kuyishyira hanze mbere y’uko umwaka wa 2025 urangira.
Uyu muhanzi yabigarutseho nyuma yo gutamaza abamwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga bakavuga ko agiye gushyira indirimbo hanze.
Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, Israel Mbonyi yagaragaje imbuga nkoranyambaga zemewe akoresha, maze asaba abakunzi be kwirengagiza izindi zose zitangirwaho amakuru y’ibihuha.
Yanditse ati: “Indamutso kuri mwe muryango wanjye, izi n’izo mbuga nkoranyambaga nkoresha israelmbonyi (X, Instagram na TikTok), mbonyi (Facebook na YouTube), ndasabye mwirengagize ibindi bikorwa birimo ubutumwa bugufi, amafoto, amatangazo cyangwa ibitekerezo biva ku zindi konti.”
Yakomeje agira ati: “Alubumu nshya irabageraho vuba tariki 10 Ukwakira 2025, muhabwe umugisha.”
Kuri Noheli y’umwaka wa 2022, Mbonyi yanditse amateka yo kuzuza BK Arena mu gitaramo yamurikiyemo alubumu ebyiri “Mbwira” na “Icyambu” yongera kumurika iya Kane mu 2024 yise Ndi Ubuhamya Bugenda”.
Mu mpera za 2024, Israel Mbonyi yakoze igitaramo yise Icyambu Live Concert season 3, kuri Noheli y’uwo mwaka, na bwo kiritabirwa bidasanzwe.