Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko Guverinoma yashyize imbaraga mu gukangurira Abanyarwanda kurushaho kwimakaza umuco w’isuku n’isukura ahantu hose, ariko by’umwihariko imbaraga zikongerwa mu kuyimakaza ku mashuri.
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana, ashimangira ko ubu imbaraga zashyizwe mu gutoza Abanyarwanda umuco w’isuku n’isukura haherewe ku mashuri, kuko ari ho hahurira umubare munini.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kwimakaza isuku mu mashuri bwiswe “FresheriKuIshuri”, buteganyijwe kugera mu Gihugu hose muri iki gihembwe cya kabiri cy’amashuri.
Mu Mujyi wa Kigali, ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Kicukiro, ku Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Karembure, aho abayobozi, abarimu n’abanyeshuri bifatanyije mu muganda wo gukora isuku.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko kwimakaza isuku mu mashuri bishamikiye kuri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere isuku mu gihugu, yatangajwe mu mwaka ushize wa 2025.
Yahamije ko iyo gahunda ikomeje gushyirwamo imbaraga binyuze mu mashuri, aho habarizwa Abanyarwanda benshi cyane cyane urubyiruko.
Ati: “Igice cya gatatu cy’abaturarwanda bari mu ishuri ni ngombwa rero ko tugera mu mashuri kugira ngo isuku ibe umuco karande mu Banyarwanda bose.”
Yunzemo ati: “Twashyizeho iyi gahunda kugira ngo abanyeshuri bakigaruka gutangira igihembwe cya kabiri batangira babyiteho, ari amashuri, abayobozi b’amashuri n’abarimu ndetse n’ababyeyi bimaze isuku.”
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana, yavuze ko Minisiteri ayoboye izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya FresheriKuIshuri kugira ngo yubahirizwe mu mashuri yose yo mu gihugu.
Ati: “Ntabwo ari igikorwa cy’umunsi umwe ni gahunda izaramba kugira ngo ibe umuco mu Banyarwanda bose.”
MINEDUC yasabye ababyeyi kugira uruhare rufatika mu isuku y’abanyeshuri, haba ku myambaro no mu bindi bikorwa bya buri munsi, kugira ngo isuku igaragarire hose.
Minisitiri Nsengimana ati: “Iyo udafite isuku uranarwara, ntujye ku ishuri bityo ntiwige neza ugatsindwa.”
Umuyobozi w’Ishuri rya GS Karembure, ryigamo abanyeshuri 2,460, Sr Uwimbabazi Edithe, yavuze ko kuba Guverinoma yatangije ubu bukangurambaga ari iby’agaciro gakomeye kuko biteza imbere imibereho myiza n’imyigire iboneye.
Akomeza ahamya ko bazakomeza kubushyira mu bikorwa no kubutoza abanyeshuri kugira ngo babikomeze no mu miryango yabo.
Yagize ati: “Ni isuku muri byose ku myambaro, abana aho barira. Twagerageza ubu tugiye gukomeza kwimakaza isuku mu buryo bwisumbuyeho.”
Yongeyeho ko kubera ubwinshi bw’abanyeshuri, bagiye gukomeza gushyira imbaraga mu isuku by’umwihariko iyo mu bwiherero, hongerwa n’imiti ikoreshwa ndetse n’abakozi bashinzwe isuku.
Manirakiza Fabrice, wiga mu mwaka wa Gatatu ku ishuri rya Karembure, yavuze ko gutangiza ubu bukangurambaga ari byiza cyane kuko ubusanzwe ku ishuri nta munsi uhoraho wahariwe umuganda rusange.
Yagize ati: “Nta munsi uhoraho wo gukora isuku. Tugiye gushyira imbaraga zishoboka mu gufasha abanyeshuri bato kugira isuku inoge kurushaho.”
Iyi gahunda yanitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, mu Karere ka Musanze.
Yanabereye no mu Karere ka Bugesera, aho yitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, ndetse no mu tundi Turere turimo Rubavu, Rusizi, Nyagatare na Karongi biyoborwa n’abandi bayobozi.





