Isuku impereho – Hon Kazarwa Perezida w’Umutwe w’Abadepite
Ubuzima

Isuku impereho – Hon Kazarwa Perezida w’Umutwe w’Abadepite

KAYITARE JEAN PAUL

November 30, 2025

Hon Kazarwa Gertrude, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, avuga ko kugira umuco w’isuku bitagenewe abatuye mu Mujyi gusa, ahubwo ngo isuku igomba guhera kuri buri muntu.

Ahamya ko isuku n’isukura ari ubuzima, ntaho wayihungira ahubwo ugomba kuyigira kandi ikagaragara kuko isuku ikoze iragaragara.

Hon Kazarwa yabigarutseho ubwo Abadepite basozaga icyumweru bari bamaze, basura ibikorwa bigaragaraza iterambere ry’Imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka banumva ibyifuzo by’abaturage.

Perezida w’Inteko ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon Kazarwa Gertrude, yashimye abaturage b’Akarere ka Rulindo ko barenze imyumvire ya kera yo kwanga kunoza imiturire bijyana no kwimakaza isuku.

Yagize ati: “Ni umurimo wacu kugira ngo dusukure hose kandi mwabitangiye mukomerezeho, isuku ihoraho ntabwo ijya irekera. Isuku impereho, buri muntu isuku imuhereho; kogosha ubwanwa, koza mu kanwa, ibintu byose bibe isuku ku buryo umuntu asohoka mu rugo yumva na we yishimiye ukuntu asohotse asa.”

Akomeza agira ati: “Isuku ku mubiri ni ngombwa cyane, isuku aho tuba ni ngombwa, isuku aho tugenda ni ngombwa, ibyo byose ni umurimo ukwiye kuzenguruka ntibibe ibyo mu Mujyi, bikaba ibyo mu ngo zacu, bikaba iby’abantu bose ku buryo tugira isuku tukimakaza umuco w’isuku.”

Zayana Kayitesi utuye mu Karere ka Rulindo avuga ko imyubakire n’imihanda ari byo baburaga ariko ngo kugeza ubu baracyafite imbogamizi zo kubura amazi.

Ati: “Nk’ubu imyubakire, imihanda ni yo twaburaga ariko n’amazi aracyari imbogamizi cyane.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rigaragaza ko 30% by’abatuye Isi banduye indwara y’inzoka zo mu nda, muri bo 50% babarizwa muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kandi bakaba bakunze kwandura inzoka zo mu nda zinjira zinyuze mu ruhu kurusha izinjira mu bundi buryo; mu gihe mu bihugu byateye imbere usanga bandura inzoka zinjira biturutse ku biribwa byanduye.

Ubushakashatsi bugaragaza ko 4% by’abantu bose bapfa ku Isi, baba bishwe n’impamvu zifitanye isano no kuba bararangwagwaho isuku nke yo ku mubiri.

Bugaragaza kandi ko 5.7% by’abatuye Isi bafite ubumuga buhoraho buturuka ku kuba bararanzweho n’isuku nke ku mubiri nk’urugero rw’imidido ccyangwa ibitimbo. Abagore 84.4% bakora isuku y’umuntu ku giti cye mu gihe abagabo ari 68.6%.

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, ishimira abaturage b’Akarere ka Rulindo isuku bagira

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA