Isura y’igitaramo ‘The Last Night’ mu mafoto 63
Amakuru

Isura y’igitaramo ‘The Last Night’ mu mafoto 63

KAYITARE JEAN PAUL

January 1, 2026

Igitaramo cyiswe ‘The Last Night’ cy’umuhanzi Kevin Kade yizihirijemo imyaka itanu amaze akora umuziki, cyerekanye isura y’umuziki wo mu Rwanda kinahurirana no kwishimira gutangira umwaka mushya wa 2026. Igitaramo cyabereye mu mbuga ya Kigali Convention Center, ku mugoroba wo ku wa 31 Ukuboza 2025.

Muri iki gitaramo umuhanzi Ali Kiba yatangarije Abanyarwanda ko umuhanzikazi ‘Mutima’ yamaze gusinyishwa mu nzu ye itunganya imiziki ikanafasha abahanzi yise ‘Kings Music Records’, abasaba kumushyigikira.

Mu bahanzi bagaragaye ku rubyiniro kandi bagashimisha abafana, barimo Kevin Kade, Bwiza, Shemi, Bruce The 1st, Kenny K-Shot, Bulldogg, Ruti Joël na Kesho Band, Shaffy, Symphony Band, Bushali, Riderman, Diez Dola na Ariel Wayz

Abitabiriye igitaramo bahawe umwanya wo gukurikirana ijambo risoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda abifuriza umwaka mushya wa 2026 ariko anagaragaza intambwe igihugu cyateye mu bukungu, anatanga umukoro ku banyarwanda, ko bagomba gukoresha neza amikoro igihugu gifite.

Umuhanzi Ali Kiba yongeye kugaragaza ko umuziki we ntaho wagiye
Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, yaririmbye indirimbo zihagurutsa benshi bishimira umwaka mushya wa 2026 batangiye
Kevin Kade ari kumwe na Ali Kiba ku rubyiniro bashimishije abakunzi b’umuziki
Urubyiruko rwanyuzagamo rukaganira ku bahanzi rufana
Imiryango yishimiye igitaramo ‘The Last Night’ cya Kevin Kade
Inkumi z’i Kigali zabyinnye karahava
Uyu mwari yanyuzwe no gutangira umwaka ari amahoro
Abavanga imiziki batekerezaga ku cyashimisha abakunzi b’umuziki
Ba MC bacishagamo bagasetsa abitabiriye igitaramo ‘The Last Night’
Abana bato bagaragaje ko kubyina batabyigana
Abatari bake bitabiriye igitaramo, bagize umwanya wo gukurikirana ijambo ry’Umukuru w’Igihugu risoza umwaka wa 2025
Kenny K-Shot ari mu bahanzi baririmbye mu gitaramo cya Kevin Kade kuri KCC
Umuhanzi Bwiza witegura gushyira hanze indirimbo ihimbaza Imana mu cyumweru gitaha, yahaye ibyishimo abafana be
Kuri KCC harasiwe ibishashi mu kwishimira umwaka mushya wa 2026
Umuhinzi Ariel Wayz avuga ko umwaka wa 2025, wa mubereye mwiza
Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, yashimishije abakunzi be
Riderman yaririmbanye ku rubyiniro n’umuvandimwe we

Amafoto: Olivier Tuyisenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA