Itegeko ryemeza amasezerano y’amahoro mu byakozwe mu gihembwe cya 3 
Amakuru

Itegeko ryemeza amasezerano y’amahoro mu byakozwe mu gihembwe cya 3 

KAYITARE JEAN PAUL

August 5, 2025

Igihembwe gisanzwe cya 3 cya 2024/2025 cyasojwe ku wa Mbere tariki 04 Kanama 2025, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangaje ko gisize ikoze ibikorwa bitandukanye birimo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, gutora amategeko no gusura abaturage.

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, yakomoje ku bijyanye n’inshingano yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Yagize ati: “Sena yakomeje gushyira mu bikorwa ibijyanye n’iyi nshingano yayo y’umwihariko mu bikorwa byayo byose birimo ibijyanye no gutora amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi, kugenzura imikorere y’imitwe ya Politiki, gutanga ibitekerezo ku mushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026.”

Ku bindi byakozwe, Dr Kalinda asobanura ko ku bijyanye n’inshingano yo gutora amategeko, mu gihembwe basoje ku wa Mbere, Sena yatoye amategeko abiri.

Yagize ati: “Hari itegeko ngenga rigenga imikorere ya Sena n’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’amahoro ya hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda yashyiriweho umukono i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 27 Kamena 2025 tumaze gutora mu kanya.”

Gertrude Kazarwa, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, avuga ko ibyagezweho biri mu rwego rwo gusuzuma no kwemeza amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma n’ibindi bikorwa bahuriramo n’abaturage mu rwego rwo kumenya ibitekerezo byabo ku bibakorerwa.

Ati: “Muri iki gihembwe twemeje ishingiro ry’imishinga y’amategeko itanu, hatorwa amategeko umunani, amwe akaba yaroherejwe no gutangazwa.”

Mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa bya Guverinoma, Hon Kazarwa yavuze ko Minisitiri w’Intebe yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma ku byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Mu bijyanye no kwegera abaturage, Abadepite bagejejweho raporo y’ingendo rusange.

Ingendo zari zigamije gukurikirana imikorere n’imikoranire y’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage n’izindi nzego mu gutanga serivisi ku baturage.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA