Umwongereza, Anthony Joshua, yakubise ingumi mugenzi we Jake Paul wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yegukana intsinzi y’uwo mukino w’iteramakofe, ahabwa amadolari ya Amerika asaga miliyoni 92 z’Amadolari ya Amerika asaga miliyari 134 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mukino w’ishiraniro wanyuraga kuri NetFlix wabereye Kaseya Center mu Mujyi wa Miami muri Leta Zunzwe Ubumwe za Amerika mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Ukuboza 2025.
Ni umukino wari wateguwe n’ikipe ya Jake Paul wifuza kwandika amateka yo gutsinda Anthony Joshua uri mu bakinnyi bakomeye ku Isi mu mikino njyarugamba.
Wari umukino wa mbere kuva muri Nzeri 2024 Anthony Joshua yongeye gusubira mu kibuga nyuma y’uburwayi bwabanje kumusaba kwiyitaho.
Abakunzi b’uyu mukino bari bazi ko Anthony w’imyaka 36 ufite ibilo 111, aza kurusha cyane Paul w’imyaka 28 ufite ibilo 98, ariko byamusabye kugera ku gace ka gatandatu kugira ngo amukubite igipfunsi cy’ingusho cyatumye yemera ko atsinzwe ataruhanyije.
Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko uyu murwano ufite agaciro miliyoni 184,40$ [asaga miliyari 268 Frw], harimo miliyoni 92$ [asaga miliyari 134 Frw] yegukanywe na Anthony.

