Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko iterambere ry’imibereho y’abaturage ari urugendo ruhoraho, ashimangira ko ridashobora gutumizwa mu mahanga, bityo hakwiye gukomeza gushyirwa imbaraga mu guharanira kujya mu cyerekezo kizima.
Yakomeje ahamya ko iyo myumvire ari yo yayoboye urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, ari: “Gahunda zo kurinda umuturage, uruhare rwabo mu bibakorerwa no kubazwa inshingano ni bypo bikubiye mu buryo tuyobora. Buri mwanzuro wa Politiki ufatwa n’inzego zacu uba ugamije kwimakaza ubuzima bwiza.”
Mu butamwa yagejeje ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga y’iminsi ine i Doha muri Qatar kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo 2025, Perezida Kagame yeretse ibihugu bihuriye mu Muryango w’Abibumbye ko bikwiye guharanira ko inyungu zigenewe abaturage bazibona nta n’umwe uhejwe kugira ngo bose batere imbere.
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize habaye inama nk’iyo mu Mujyi wa Copenhagen hakaba harakozwe byinshi bigamije kurandura ubukene bukabije ku Isi, byongera uburyo bwo kubona uburezi, guteza imbere ubuvuzi, n’umutekano w’abaturage.
Yagize ati: “Nubwo bimeze bityo, hari abaturage mu bihugu bitandukanye babarirwa muri za miliyoni bakomeje kugorwa no kubona ibyo bakeneye. Izo mbogamizi ntabwo ari nshya, kandi inzego z’ubuyobozi ntabwo zishyira imbaraga zihagije mu kubikemura”.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko iterambere ry’abaturage risaba urugendo rurerure, ashimangira ko abayobozi bakwiye kubigira ibyabo hagashakwa uburyo bwo kubikemura.
Ati: “Uburyo bwiza bwo kubigeraho ni uguhitamo icyerekezo kimwe kandi hagashingirwa kubimaze kugerwaho. Kugera ku ntego wihaye bishingira kuri byinshi ariko kubakira ubushobozi abaturage hagamije iterambere bigashyirwa mu by’ingenzi. Kugira iterambere rirambye ntabwo bizazanwa n’abo hanze y’ibihugu byacu.”
Umukuru w’Igihugu yerekanye ko kuba u Rwanda rumaze gutera imbere bishingiye ku kwishamo ibisubizo.
Ati: “Iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku kubungabunga umutekano w’abaturage, bakagira uruhare mu bibakorerwa, no kubazwa inshingo hashingwe ku buryo tuyobora.”
Perezida Kagame yashimangiye ko buri gahunda yose igamije iterambere mu nzego zose zo ku Isi, ikwiye kujyanishwa n’ibigezweho kugira itange umusaruro.
Yongeye ko rimwe na rimwe imikoranire y’ibihugu ku Isi muri iki gihe itareshya.
Ati: “Tugomba kureka gushingira ku ngamba zataye igihe, ziheza abenshi mu batuye Isi. Dukwiye gushyiraho uburyo bunoze bwo gushyiraho ingamba zihamye kandi zikemura ibibazo ku gihe.”
Yunzemo ati: “Buri kintu cyose ntabwo gikwiye kuba ari ingenzi, Isi ihinduka byihuse, tugomba kwitegura guhangana n’imbomizi zizaza mu gihe kiri imbere kandi tukiyemeza kuzitsinda”.
Yakomeje avuga ko inzego z’ubuyobozi zishinzwe gukemura ibibazo by’abaturage zikwiye gukorera ku ntego zihamye, hagashyirwaho urubuga rwagutse rwo gukemura ibibazo, ubundi bagatera imbere.
Ati: “Niba koko dushaka iterambere nyaryo, ibyo dukora byose bigomba gushingira ku byo ibihugu byose bikeneye, ntibibe ibyagenewe bike gusa”.
Yakomeje ashimangira ko ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye bikwiye gushyiraho uburyo buhamye bwo gukorana n’abafatanyabikorwa mu iterambere rirambye ry’ahazaza kandi rikagera kuri bose.



