Iterambere ry’umuziki mu Rwanda mu mboni za Makanyaga na Miss Jojo
Imyidagaduro

Iterambere ry’umuziki mu Rwanda mu mboni za Makanyaga na Miss Jojo

MUTETERAZINA SHIFAH

December 13, 2025

Umuhanzi Makanyaga Abdoul umaze imyaka isaga 50 akora umuziki na Uwineza Josiane uzwi nka Miss Jojo bagaragaje ko umuzika nyarwanda umaze gutera imbere mu buryo bugaragara ugereranyije n’amateka y’igihugu.

Aganira na Imvaho Nshya Makanyaga yayigaragarije ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi byari ibihe bitoroshye mu muziki kuko abenshi mu bahanzi bari bamaze kwicwa, abandi barahunze ariko Leta yabafashije kongera kwisuganya bakongera gutarama.

Ati:”Nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi, Abahanzi n’abacuranzi twasigaye turi bake cyane kuko hari abapfuye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abari barahunze. Ndibuka Minisiteri y’urubyiruko yadukoresheje inama, badusaba kongera gukora.”

Twarisunganye tugize amahirwe tubona tubaye barindwi harimo Karimunda (Kaliwanjeje)waririmbaga mu Mpala n’abandi dukora itsinda twitaga “Irangira” dutangira kuririmbira kwa Landon (Chez Lando).”

Makanyaga akomeza agaragaraza ko yagize amahirwe Imana ikamushoboza kubona ibihe bitandukanye by’umuziki nyarwanda ari na cyo ashingiraho avuga ko umuziki wateye imbere cyane ugereranyije n’ibihe u Rwanda rwanyuzemo.

Ati: “Umuziki wacu wateye imbere ugereranyije n’ibihe Igihugu cyacu cyanyuzemo. Uyu munsi umuziki umaze kuba umwuga ku bawukora.

Twe twawukoreraga kwishimisha gusa,none ubu umuntu arahagarara akavuga ati mfite Inzu nkesha umuziki n’ibindi byinshi, tukiwutangira ntiwashoboraga gukora umuziki wonyine ngo ugutunge.”

Akomeza avuga ko kuri ubu hari amahirwe menshi yo kumenyekanisha mu buryo bwihuse ibihangano harimo imbuga nkoranyambaga zitandukanye mu gihe bo byabaga bibagoye.

Ati: “Kugeza ubu hari uburyo butandukanye bwo kumenyekanisha indirimbo harimo n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye umuntu ashyiraho ibihangano bikamenyekana kandi nawe akunguka, iterambere ry’umuziki riragaragara cyane ugereranyije n’ibihe Igihugu cyanyuzemo birimo Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abahanzi batandukanye, abacuranzi n’abandi.”

Urugendo rwa Makanyaga mu muziki rwaranzwe n’ibihe bitandukanye byatumye yisanga mu matsinda arimo Orchestra Copins, Abamararungu, Inkumburwa n’izindi zose yubakiyemo izina icyakora ngo akaba yarize gutunganya ibyuma mu ishuri rya Eto Kicukiro kugeza ubu akaba amaze imyaka isaga 50 akora umuziki.

Ibyo avuga bishimangirwa na Miss Jojo na we wakozeho umuziki igihe kitari gito wagaragaje ko kuri ubu hari amahirwe urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro kugira ngo biyubake banubaka u Rwanda.

Ati: “U Rwanda rwo hambere ndaruzi n’urw’uyu munsi ndaruzi, kimwe mu binshimisha uyu munsi ni uko hari amahoro n’umutekano kandi ntacyo wabisimbuza. Amahirwe yaraje kandi agera ku bantu bose bashoboye kuyabyaza umusaruro. Ariko se ayo mahirwe turi kuyakoresha uko bikwiye, ariko se ya mahitamo yacu agomba kutugira abo turibo tuyafata uko bikwiye?”.

Muri gahunda Gahunda ya 2 ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere y’Imyaka itanu, (NST2) hagaragajwe ko hazahangwa imirimo imishya ibyara inyungu ingana na Miliyoni 1 n’ibihumbi 250 aho ubuhanzi n’imyidagaduro biri mu nzego zizibandwaho kugira ngo bazabashe kugera ku ntego bibaye mu myaka itanu iri imbere yo guca ubushomeri mu rubyiruko.

Miss Jojo yakoze umuziki Nyarwanda imyaka myinshi yishimira ko umaze gutera imbere

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA