Umuhanzi w’injyana za gakondo, Muyango Jean Marie n’Imandwa Nkuru Rutangarwamaboko, banyuzwe n’imbyino z’itorero ‘Benimana’ rigizwe n’abakiri bato bari hagati y’imyaka 4-19; bavuga ko bibahaye icyizere ko umuco Nyarwanda utazazima.
Babigarutseho ku mugoroba wo ku wa 27 Ukuboza 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro itorero, ’Benimana’ n’uruhererekane rw’ibitaramo byiswe Umurage wa Benimana bigamije gufasha abato mu gihugu hose gusigasira umuco nyarwanda binyuze mu mbyino gakondo, amazina y’inka, ibisigo n’ibindi.
Umuhanzi Muyango yavuze ko akurikije uko yabonye abo bana byamwongereye icyizere ugereranyije nuko byahoze, kandi bigaragaza neza ko umuco bahirimbaniye utazacika ahubwo uzasigasirwa kandi ugakura.
Ati: ”Mfite icyizere kurenza uko mu myaka ishize nigeze gutekereza ariko mbitewe n’abantu nka mwe bambazaga aho dusize umuco. Kugeza ubu biragaragara ko umuco wacu utazacika ahubwo urakura. Numva binshimishije cyane kubona abana bato bakunda umuco wacu.”
Yongeyeho ko kuba Imana yarahaye Abanyarwanda Igihugu yizera ko umuco na wo uzafata inzira nzima ku bakiri bato.
Imandwa Nkuru Rutangarwamaboko avuga ko gutangira kwigisha umuco umwana w’igitambambuga arinda asaza atarayoba iyo nzira kandi biyemeje gusigasira iyo nzira.
Yagize ati: “Ni ibintu dushimira Imana y’i Rwanda n’abazimu bacu batazima kubera ko ni ibintu nk’abigisha ubuzima bushingiye ku muco twifuje igihe kinini. Umuco wacu tuwutoze abato bagitaguza bazarinda basaza batarawutakobwa kuko umuco ari wo shingiro.”
Umuyobozi Mukuru w’Itorero Benimana, Rukizangabo Shami Aloys usanzwe umenyerewe mu itangazamakuru mu bitaramo by’umuco, yavuze ko imvano yo gushinga Itorero Beninama n’ibitaramo by’Umurage wa Benimana bigamije gukundisha abana umuco nyarwanda kandi bakabonamo n’inyungu mu buryo bufatika.
Rukizangabo avuga ko ashengurwa no kubona hari bamwe mu bahirimbaniye umuco bashaje bakennye, yemeza ko abo bana ari bo ngemwe z’umuco kandi ikigambiriwe ari uko wabatunga kuva mu buto bakazasaza batanduranya.
Ati: ”Twabonye intore zabibayemo imyaka n’imyaniko ariko wajya kubona uburyo bashaje ukabona nawe biguteye impungenge, ukabona umuntu abyimbye amaguru yarahamirije izina ry’u Rwanda rikajya ku rwego mpuzamahanga ariko agasaza hatagize n’umuha amafaranga ati akira jya kwivuza hanze wagiriye igihugu akamaro.”
Yongeyeho ko itorero Benimana rizagaba amashami hose mu gihugu; abaribamo bagatungwa naryo hatabayeho kwikunda no kwikubira kwa bamwe mu bariyobora.
Igitaramo Umurage wa Benimana cyitabiriwe n’amatorero atandukanye arimo irya Sina Gerard Nyirangama n’andi, aho cyaranzwe n’imbyino gakondo, amazina y’inka, umuseruko w’inanga n’ibindi.






