Itorero Indangamirwa risize Tamara na Mitako bamenye Ikinyarwanda
Uburezi

Itorero Indangamirwa risize Tamara na Mitako bamenye Ikinyarwanda

KAYITARE JEAN PAUL

August 14, 2025

Tamara Mukwende na Mitako François ni bamwe mu rubyiruko bitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15 rigizwe n’urubyiruko 443. Bitabiriye itorero batazi ikinyarwanda none barirangije bakizi.

Itorero Indangamirwa rigizwe n’abanyeshuri biga cyangwa batuye mu mahanga, abarangije amashuri yisumbuye bize mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, ababaye indashyikirwa ku Rugerero rw’ Inkomezabigwi icyiciro cya 12 n’abayobozi b’urubyiruko.

Bagaragaje ko bamenye kuvuga ikinyarwanda mu muhango wabereye mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba kiri mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Kane tariki 14 Kanama 2025.

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin n’abandi bagize Guverinoma, inzego z’umutekano n’ababyeyi b’abamaze iminsi mu itorero.

Intore Tamara Mukwende, yaje atazi ikinyarwanda ahubwo avuga icyongereza gusa ariko ubu aracyumva kandi akakivuga.

Yagize ati: “Ikintu cyanshimishije cyane ni ukuvuga ikinyarwanda buri munsi.”

Mu byamugoye mu minsi amaze mu itorero i Nkumba, Tamara avuga ko ari ukubyuka buri munsi akajya kuri mucaka.

Avuga ko bimwe mu byo atazibagirwa, ari ukuntu umutoza yajyaga amubyutsa mu gitondo ngo ajye muri siporo.

Mu migani bigiye mu itorero, umugani atazibagirwa, ni ugira uti ‘Igiti kigororwa kikiri gito’.

Ubutumwa yageneye urubyiruko ruri mu mahanga, ni uko mu itorero yigiyemo ko ‘Twese turi Abanyarwanda kandi nta n’umwe uzagufasha gukunda igihugu cyawe uretse wowe ubwawe.’

Mitako François na we wageze mu itorero indangamirwa avuga igifaransa gusa, yagaragaje ko yashimishijwe no kwigishwa kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Akoresheje ikinyarwanda mu gusangiza abitabiriye umuhango wo gusoza itorero ibyo yigiye mu itorero, yagize ati: “Mu itorero nakunze mucaka, kwirwanaho. Twariye neza cyane; umuceri, ibirayi, ibijumba, ibishyimbo, nzakumbura inyama cyane.”

Mitako avuga ko yamenye iburyo, ibumoso, hejuru no hasi biturutse ku myitozo yo kugendera hamwe izwi nk’akarasisi ndetse ashobora no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yashimiye intore 443 zirangije Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15 mu kigo cy’ubutore cya Nkumba, azisaba gukomera ku muheto.

Yagize ati: “Murangije Itorero ribahaye ubumenyi bwo kuba ‘Bandebereho’ muri byose, kuba urumuri rw’u Rwanda rushya. Mutashye muri amakombe n’amasimbi.

Muzakomere ku muheto, mubere u Rwanda intwari aho muri hose, iteka ryose, muri byose muzabe ba Mutaganzwa.

Dushimiye n’ababyeyi bohereje abana mu Itorero Indangamirwa, abandi namwe umwaka utaha ntimuzacikanwe. Ibyiza biri imbere mu kubaka u Rwanda rwa twese. Mukomere ku mihigo.”

Imihigo y’Indangamirwa icyiciro cya 15

Kwihatira kumenya amateka y’Igihugu cyacu, kuyigisha bagenzi bacu no gushishikariza abatayazi kuyamenya bityo twese tugahagurukira kurwanya abayagoreka bagamije gusenya ibyo Igihugu kimaze kugeraho,

Gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda aho turi hose, kwimakaza amahitamo y’Abanyarwanda no kuyigisha duhereye ku bakuru ndetse n’abato,

Kwigira ku muhate, umurava, gukunda Igihugu n’izindi ndangagaciro zaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda tukarwanya icyagarura amacakubiri, urwango, n’akarengane kugira ngo bicike burundu mu Karere no ku Isi,

Kubungabunga ubuzima bwacu twirinda inzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi byose byatubuza gukorera igihugu cyacu turi bazima,

Kwihatira kumenya no kuvuga neza ikinyarwanda, guterwa ishema n’umuco nyarwanda, kurangwa n’indangagaciro z’umuco, no kuzigisha abandi bikadufasha kurwanya ingeso mbi zikigaragara kuri bamwe mu rubyiruko,

Kwitwara neza nk’abantu bumva neza uburenganzira n’inshingano dufite tugira uruhare muri gahunda za Leta, cyane cyane izireba urubyiruko ndetse n’izindi,

Gusohoza inshingano neza zo kwiga no kuba intangarugero aho twiga, kwiga ibyo igihugu gikeneye mu rugamba rw’iterambere no gutanga umusanzu wacu twaba dukorera mu gihugu no hanze yacyo.

Mitako François atashye azi kuvuga ikinyarwanda mu gihe yagiye mu itorero avuga igifaransa gusa
Intore Tamara Mukwende wagiye mu itorero Indangamirwa avuga icyongereza gusa, atashye amenye kuvuga ikinyarwanda

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA