Itorero Inganzo Ngari bateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 bamaze itorero ryabo rivutse, kandi rikaba rishimisha abitabira ibitaramo, basaba abakunzi babo kuzifatanya na bo.
Ni igitaramo bise ‘Imyaka 20 mu nganzo’ aho kugeza ubu bagaragaza ko imyiteguro yacyo bayitangiye urugendo rw’imyaka 20 rutari ruto kurusobanurira abantu mu gitaramo cy’amasaha.
Mu nteguza basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo banditse bati: “Imyaka 20 mu nganzo”, ku wa 07/08/2026.”
Amakuru agaragaza ko Inganzo Ngari yashinzwe mu 2006, itangira urugendo rwo kugaragaza umuco nyarwanda mu buryo bugezweho ariko budatakaje umwimerere. Mu myaka yakurikiyeho, iryo torero ryabaye rimwe mu matorero y’icyitegererezo, ribyara ababyinnyi, abaririmbyi n’abahanzi bagiye bagaragaza impano zabo no ku rwego mpuzamahanga.
Bamwe muri abo harimo Cyusa Ibrahim udasiba kurisingiza kuko ngo ari ryo torero ryamureze, umubyinnyi ku rwego mpuzamahanga Icakanzu Contente Françoise.
Ibijyanye n’intego zo gukwirakwiza umuco nyarwanda mu mahanga yose binyuze mu kwigisha kubyina imbyino gakondo z’Abanyarwanda, Inganzo ngari basa nk’abatangiye kubigeraho kuko kugeza ubu hari Umubiligikazi w’inzobere mu bijyanye n’imbyino nyinshi zo ku Isi, Hilde Cannoodt ubarizwa muri iryo torero uvuga ko icyatumye arihitamo ari uko yakunze imbyino gakondo nyarwanda.
Ubwo yaganiraga na Imvaho Nshya Hilde Cannoodt yavuze ko kurinda umwimerere w’imbyino gakondo ari byo byamuteye guhitamo kwitoreza mu itorero Inganzo Ngari.
Yagize ati: “Naje mu Rwanda mu myaka irindwi ishize, icyatumye mpaza ni ukubera ubwiza bw’imbyino gakondo zaho kuko ndi umubyinnyi ubikora nk’umwuga, icyatumye mpitamo kujya mu Nganzo Ngari ni uko barinda umwimerere w’imbyino gakondo kandi kugira ngo imbyino gakondo irame ni uko abantu batashyiramo ibindi bintu. Nagombaga kujya mu ndashyikirwa mu kubyina.”
Yongeraho ati: “Inshuti nasize iwacu, abavandimwe n’abandi bankurikira bambwira ko mbyina neza kandi nk’umubyinnyi w’umwuga ntagishimishije kurusha icyo.”
Mu rugendo rw’imyaka 20 ariko ibihe byabo ntabwo byabaye ibyera ngo de, ahubwo nk’abandi bose bagize ibihe bivanze ibyiza n’ibibi harimo no kuba mu 2019 ryarasohokeye ku mugabane w’u Burayi 8 muri bo bagatorokerayo abandi 20 bagaruka i kigali tariki ya 15 Gicurasi 2019.
Tariki ya 26 Ukwakira 2023, wabaye umunsi w’akababaro kuri iryo torero kuko nibwo Nzeyimana Alain wariyoboye akaba n’umwe mu barishinze yitabye Imana azize uburwayi.
Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki ku wa 07 Kanama 2026, andi makuru ajyanye n’aho kizabera ibiciro n’ibindi akazatangazwa vuba.

