Ubwo ibihumbi by’Abanyarwanda byari byitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame, Itsinda rya muzika rya gisirikare (Army Jazz Band) ryabafashije mu gususururuka.
Ni umuhango wabereye kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, witabirwa n’ibihumbi by’abaturage bagaragaje umunezero wo kubona Perezida Paul Kagame yongera kwemeza kubayobora muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Mu gufasha abitabiriye gukomeza gususuruka Army Jazz Band yifashishije indirimbo zisanzwe zikunzwe n’Abanyarwanda zirmo Intsinzi ya Mariya Yohana, Ndandambara yandera Ubwoba, Sisi Wenyewe, Iyo Mana Dusenga Irakomeye, Turate Rwanda, Majeshi Makali basoreza kuri Genda Rwanda uri Nziza, zanyuze zigashimisha abitabiriye uwo muhango.
Iryo tsinda rya muzika ryanaririmbye indirimbo “Azabatsinda Kagame” yasusurukije cyane abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza, aho abitabiriye ibyo birori bahagurutse bagakoma amashyi agaragaza ko bishimiye iyo ndirimbo iba igaruka ku bikorwa by’indashykirwa Paul Kagame yakoreye Abanyarwanda byananiye abandi bamubanjirije.
Uretse Army Jazz Band hari n’abahanzi batandukanye babanje gususurutsa abitabiriye barimo Chriss Eazy wabasusurukije mu zirimo Bana, Sekoma, Jugumira n’izindi.
Ariel Wayz we yaririmbye indirimbo ivuga ibigwi Paul Kagame yise Injyana, You Should Know, Depanage igaruka ku buryo abantu bakwiye kujya bizigamira n’izindi.
Umuhanzi Bwiza na we yigaruriya amarangamutima y’abitabiriye uwo muhango abaririmbira izirimo, Ogera yakunzwe cyane mu bihe byo kwamamaza Kagame Paul, igaruka ku bigwi bye inamusezeranya ko yahaye Abanyarwanda Igihugu gitunganye kandi ko na bo biteguye kumuba hafi mu gukomeza kucyubaka.
King James na we ari mu bahanzi bishimiwe cyane dore ko atari aherutse gutaramira abakunzi be n’Abanyarwanda muri rusange.
Mu basusurukije ibyo birori kandi harimo umuvanzi w’imiziki Deejay Ira wasusurukije abitabiriye n’imiziki myiza kandi iyunguruye.
Nyuma yo kurahira no gushyikirizwa ibirango by’Igihugu, Perezida Kagame yatemberejwe anerekwa ingabo na Polisi by’u Rwanda, bikurikirwa n’akarasisi kabanjirijwe n’itsinda rya muzika rya gisirikare (Army Jazzy Band) mu gikorwa cyo kwandika inyuguti C IN C (Command in Chief) bisobanuye Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
Ni ku nshuro ya kabiri kuva uyu mwaka watangira akarasisi k’ingabo na Polisi by’Igihugu kabaye kuko kaherukaga kuba mbere y’icyorezo cya COVID-19.
Perezida Kagame arahiriye kongera kuyobora u Rwanda muri manda ya mbere y’imyaka itanu iri mbere, nyuma yo gutsinda amatora yabaye tariki 14-15 Nyakanga 2024, yari ahatanyemo na Frank Habineza wa GDPR hamwe Mpayimana Phillipe wari umukandida wigenga akabanikira ku majwi 99.18 %.