Itsinda ry’Ingabo za Tanzania ryasuye u Rwanda
Politiki

Itsinda ry’Ingabo za Tanzania ryasuye u Rwanda

ZIGAMA THEONESTE

May 8, 2024

Kuva ku wa Kabiri tariki ya 7 Gicurasi 2024, Diviziyo ya 5 y’Ingabo  z’u Rwanda yakiriye intumwa z’ingabo z’igihugu cya Tanzaniya (TPDF) ziyobowe n’Umuyobozi wa Brigade ya 202, Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa.

Ni abasirikare ba Tanzania bari mu Rwanda, bitabiriye inama ya 10 ihuza ingabo za RDF n’iza TPDF yiga ku mutekano w’umupaka  w’u Rwanda na Tazania.

Izi ntumwa zikigera mu Rwanda ku mupaka wa Rusumo, zakiriwe na Col Justus Majyambere, Komanda wa  Divisiyo ya 5 muri RDF.

Basuye kandi  isoko rya Kibare mu Murenge wa Ndego wo mu Karere ka Kayonza, riremwa cyane n’Abanyatanzaniya bo mu Karere ka Karagwe, bahakorera mu bucuruzi butandukanye.

Inama abo bayobozi bajemo izabera mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, nyuma yayo abo bashyitsi bazanasura Uturere twa Kirehe na Kayonza ndetse na Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Izi nama zikorwa nyuma ya buri mezi 3, aho baganira ku mutekano wo ku mupaka, basangira amakuru y’ubutasi n’amakuru asanzwe mu by’umutekano, basangira kandi  amakuru ku byaha bikorerwa ku mupaka no kubungabunga umutekano w’abaturage baturiye umupaka.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA