Ivugururwa rya sisitemu ya CAMIS ryatanze igisubizo kirambye
Uburezi

Ivugururwa rya sisitemu ya CAMIS ryatanze igisubizo kirambye

KAMALIZA AGNES

January 30, 2026

CAMIS ni sisitemu y’ikoranabuhanga yinjizwamo amanota nyuma y’uko abanyeshuri bakoze isuzumabumenyi, imikorere yayo mu myaka irindwi ishize, yaje kuvugururwa ikemura ibibazo by’ingutu byari bikomereye abarezi bayifashishaga aho byarazaga benshi amajoro bitewe n’imikorere yayo idahwitse ndetse akenshi amanota yashyizwemo akabura.

Iyo sisitemu ifasha kugira ngo hakorwe igenzura ry’uko abanyeshuri batsinze mu byiciro n’inzego zitandukanye, hagafatwa ibyemezo n’ingamba hagendewe ku mitsindire y’abanyeshuri, igafasha abarezi n’abayobozi b’ibigo gukusanya, gusesengura, kubika amanota no gutegura indangamanota z’abanyeshuri.

Imbogamizi zarimo mu ntangiriro

Nubwo yatangijwe na Minisiteri y’Uburezi, (MINEDUC) mu 2019, ariko yatangiye gukoreshwa n’ibigo byinshi mu 2021, imikorerere yayo ikomeza kutavugwaho rumwe na benshi, ndetse icyo kibazo gitangira kugarukwaho mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite.

Hari abarimu bagaragazaga ko sisitemu ya CAMIS ikora saa sita z’ijoro ndetse ikandikwamo abanyeshuri bitarenze icumi aho byabasabaga icyumweru kirenga baryama ibyo bicuku bayandikamo amanota y’abanyeshuri.

Imikorere mibi ya CAMIS kandi yemezwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) aho ivuga ko muri iyo myaka  imikorere yayo yari iteye inkeke ariko kuva muri Kanama 2025, ibyo bibazo byakemutse.

Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr Bahati Bernard mu kiganiro na Imvaho Nshya yemeje koko ko CAMIS yagiye igira ibibazo bitandukanye, kandi byari urugendo rutoroshye bitewe no kuba iyo sisitemu yarubakwaga n’abantu batandukanye aho  wasangaga yandika amanota nka 50%.

Yagize ati: “Yagiye igira ibibazo byinshi iva mu biganza bimwe ijya mu bindi hari abantu bayikoragaho batandukanye, navuga ko itangira gukorwaho ntabwo abantu biyumvishaga uburemere bwayo, noneho bagakora ku gice kimwe ariko ugasanga hari ibindi byapfuye.”

CAMIS.2.0 yabaye igisubizo kirambye

Mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo, mu mpera za Kanama 2025, MINEDUC na NESA byafashe icyemezo cyo kuvugurura Sisitemu ya CAMIS izana CAMIS.2.0 nk’igisubizo kirambye cy’ibyo bibazo byose byo mu myaka yashize.

Nubwo bikiri mu ntangiriro ariko hari intambwe imaze guterwa, aho   isuzuma ry’icyiciro cya mbere ryakozwe ryagaragaje ko amashuri yose ayikoresha arenga 5 000 yabashije kuyikoresha.

Abantu ibihumbi 114 mu bihumbi 128 bangana na 99% binjiye muri sisitemu ya CAMIS, miliyoni 3,4 muri miliyoni 3,6 bangana na 99,5% babashije kwandikamo amanota mu gihe 99,7% muri bo babashije gukuramo indangamanota.

Dr. Bahati avuga ko hishimirwa intambwe imaze guterwa ariko hakiri urugendo kuko hakiri n’ibindi bikenewe kunozwa kurushaho.

Ati: “Aho turi ubu turahishimira kubera ko iyo myaka yose wasangaga amanota yabaga ategerejwe kujyamo ari 50% ariko ubu bigeze kuri 99% amanota ashyirwa muri sisitemu ndetse n’iryo rimwe risigaye amenshi ni amashuri yigenga n’ay’imyuga kandi nabyo biri mu nzira bikemuka.”

Yongeyeho ko nubwo babanje guhuzagurika ariko bakuyemo amasomo yatumye bitabaza Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) aho cyabafashije gukora isesengura ryavuguse umuti.

Yongeyeho ati: “Twiyambaje RISA iraza idukorera igenzura, isuzuma sisitemu hanyuma itwereka aho ibibazo biri duhereye kuri iyo raporo y’isuzuma ni bwo hagiyeho uko bakosora ibitari bimeze neza.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga muri MINEDUC, Mwumvaneza Leon yahamirije Imvaho Nshya icyabashoboje kuvugurura CAMIS igakora neza ko ari uguhindura ikoranabuhanga yari ikozwemo, bakareba uburyo yakoreshwa na benshi kandi bayihuriyemo.

Yagize ati: “Twahinduye ikoranabuhanga yari ikozwemo kuko yakoreshwaga n’abarimu bageze ku bihumbi 120. Twarebye uburyo sisitemu ishobora guhurirwaho n’abarimu bose igakora neza, ibindi n’ibyerekeye no gusohora amanota kugira ngo benshi nibayihuriraho bitagira ikibazo.”

NESA ivuga ko intego ihari ari ugukemura imbogamizi zikigaragara muri CAMIS kuko hari kurebwa mu gihe cya vuba uburyo amashuri yose yayikoresha, korohereza abarezi kwandikamo amanota niyo yaba nta interineti, isesengura manota hashingiwe ku masomo y’ingenzi n’ibindi.

Abafatanyabikorwa mu mikorere ya CAMIS barishimira intambwe imaze guterwa
Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr. Bahati Bernard (uwa kabiri ibumoso) n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa NESA Carlene Seconde Umutoni (uwa gatatu iburyo) bahemba abafatanyabikorwa
Abafatanyabikorwa mu mikorere ya CAMIS barishimira intambwe imaze guterwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA