Iyo ntagira birantega mba narasanze Inkotanyi – Mukanyarwaya (Video)
Amakuru

Iyo ntagira birantega mba narasanze Inkotanyi – Mukanyarwaya (Video)

Imvaho Nshya

April 27, 2024

Umukecuru Xaverina Mukanyarwaya avuga ko mu 1959 yari afite imyaka 7 aho yabonye ibintu bikomeye birimo kuba Abatutsi barahigwaga, basenyerwa, bameneshwa bakorerwa ibibi byose bibaho.

Kubera uko Abatutsi bacunagujwe bakabuzwa uburenganzira bwabo ndetse n’ubwo kugira igihugu, uyu mubyeyi yavuze ko iyo atangira ibimuzitira aba yarasanze Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Yabigarutseho mu buhamya yatanze ejo ku wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Basaza be b’inkwakuzi kimwe n’abandi baturanyi bahigwaga, babonye uko bajya gufatanya n’Inkotanyi urugamba rwo kubohora igihugu, bafashe iya mbere baragenda.

Hari abo yari azi atigeze yongera kubona kugeza n’ubu ariko ngo ashimishwa no kuba hari abo abona bakiri mu kazi bakorera igihugu mu kugicungira umutekano.

Akomeza agira ati: “Iyo ntagira birantega mba narasanze Inkotanyi.”

Mu buhamya bwe, Mukanyarwaya avuga ko Se umubyara yari umupolisi mu gihe cya Leta y’Ababiligi akorera i Burundi ariko ngo nyuma amaze gukura, ibyaje kuba yagiye abibona.

Avuga ko Abatutsi batahizwe muri Jenoside gusa ahubwo ko bahizwe kera.

Ati: “Ababyeyi bacu bakorewe ibintu bikomeye cyane, ba Data bajyaga kwihisha ntibabe mu ngo, hakagera igihe bahigwa bakava mu rugo tugasigara twenyine ntitumenye ngo bagiye he ariko nza gusobanukirwa ko babaga bagiye kwihisha kuko babahigaga bashaka Kubica.”

Akomeza avuga ko Se yahizwe cyane kugeza ubwo yajyaga amanuka ahahoze igororero rya 1930 agahura n’abasirikare bakamushyira mu rugano bakamukubita.

Se yabayeho muri ubwo buzima bubi bwo guhigwa kimwe n’abandi batutsi.

Mu 1960 Sekuru yarababajwe, akajya akubitwa ku nzara ziza kugera igihe zivamo.

Mu 1973 yari afite musaza we wigaga i Kabgayi, igihe kimwe yabonye abo bigana bakwikiye imisumari mu biti by’impiri, ahera ko ahungira muri Congo aho yasanze abandi bahahungiye.

Muri uwo mwaka ubwo General Major Habyarimana Juvenal yahirikaga ubutegetsi bwa Perezida Gregoire Kayibanda, umuturanyi wabo witwaga Ruhara yabwiye abaturage ko bavuye mu nama bitegura bakica Abatutsi.

Ati: “Nibwo twamenye ko tugomba gupfa.”

Tariki 08 Mata 1994 Mukanyarwaya avuga ko Interahamwe n’abasirikare ba Leta bishe Abatutsi benshi mu Murenge wa Kigali cyane ko babaga bafite urutonde rw’abagomba kwicwa.

Kuri iyo tariki nibwo umwana we Interahamwe zishe umwana we, zica Murangwa na Mukinisha.

Tariki 16 Mata 1994 nibwo umugabo we kimwe n’abavandimwe be bishwe.

Umuturanyi wabo witwaga Gasana, avuga ko ari we washyirishaga ku rutonde (Liste) Abatutsi bagombaga kwicwa.

Yashimiye abaturanyi be barimo umusaza witwa Simeon Nyandwi, Damascène na Konseye Ubarijoro ndetse n’abandi bagize umutima wo guhisha Abatutsi bahigwaga.

Damascène utarahigwaga ashimirwa kandi ko yahunganye umwana w’umukobwa wa Mukanyarwaya bakajya muri Congo yahoze ari Zaïre bakagarukana mu Rwanda tariki 30 Kanama 1994.

Konseye Ubarijoro yaje kwicwa azira guhisha Abatutsi ngo no kuba icyitso cy’Inkotanyi.

 Yagize ati: “Abahutu bose ntibishe, abo na bo Imana ibahe umugisha.”

Yagaye Interahamwe zirimo iyitwaga Serimani, Muhingini n’izindi nyinshi zigabije Abatutsi zikabica akongera n’abasirikare bishe by’umwihariko akavugamo uwamenyekanye cyane witwaga Ninja.

Ashima ko Inkotanyi zitanze zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, bityo hakagira abarokoka.

Hitimana Pie, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kigali, agaragaza ko muri Segiteri Rwesero, Mwendo na Kigali hari Interahamwe mbi yari ishinzwe imyitwarire y’interahamwe mu Mujyi wa Kigali.

Amateka yihariye ya Mwendo ubu ni mu Murenge wa Kigali, avuga ko ku wa Gatanu wa nyuma wa Mata 1994 ari bwo bibuka kuko kuri uwo wa Gatanu nibwo Abatutsi bishwe cyane nyuma yuko Interahamwe zatatswe n’Inkotanyi.

Ati: “Wabaye umunsi mubi cyane mu Murenge wacu wa Kigali. Abagore n’abana bari basigaye barabahetse bajya kubajugunya muri Nyabarongo.”

Umuryango Ibuka uvuga ko nyuma y’imyaka 30 ishize, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kigali bakomeje kwiyubaka.

Umurenge wa Kigali kimwe n’ahandi mu gihugu haracyari imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka kuko hari abatarashaka kwerekana aho iyo mibiri iherereye, agasaba abazi aho iri kuherekana.

Ati: “Uwaba azi aho abacu baherereye mwatubwira tukabasha gukurikirana imibiri yacu, tukabashyingura mu cyubahiro.”

Ngabonziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, yavuze ko hari abadashaka ko amateka ya Jenoside amenyekana.

Ati: “Ndagira ngo mbasabe gukomera kuko nyuma Jenoside yakorewe abatutsi, abayikoze ntibatekerezaga ko umututsi azabaho, bari bazi ko n’uwarokotse azasara, atazagira ubuzima ariko dushime ko abarokotse turiho kandi dufite agaciro.”

Yasabye ababyeyi ko ari inshingano zabo kuraga abana babo icyabatoza uburere bwiza.

Akarere ka Nyarugenge gashimira abagize uruhare mu kurokora abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Ubwo butwari bagize n’umutima bari bafite uwo ni we munyarwanda dufite, abatarawugize bagawe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, yavuze ko abantu 270 bababariwe muri gahunda y’ubumwe bw’ubwiyunge.

Avuga ko mu yahoze ari Komini Butamwa hari iterambere bakesha imiyoborere myiza ya Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda, aho mu Murenge wa Kigali hari Sitasiyo ya Lisansi, umuhanda wa Kaburimbo n’ibindi bikorwa remezo.

Ngabonziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA