Iyobokamana n’iterabwoba: Ubuhamya bwa Majoro wayoboraga imyemerere ya FDLR
umutekano

Iyobokamana n’iterabwoba: Ubuhamya bwa Majoro wayoboraga imyemerere ya FDLR

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

January 4, 2026

Imyaka ikabakaba 30 irashize, abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ariko ingaruka z’ingengabitekerezo bahunganye ziracyagaragara ku Rwanda no mu Karere k’Ibiyagabigari.

Mu barwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washibutse ku bajenosideri, hari abatahutse ku bushake ariko hari n’abandi bahejejwe mu mashyamba n’iyobokamana, aho abahanuzi b’ibinyoma bakomeza kubafatisha bugwate amasezerano adasohora ko bazatera u Rwanda bakarufata, bagakuraho ubutegetsi buriho.

Abakiri mu mashyamba ya Congo n’uyu munsi baracyafite umugambi wo gusohoza Jenoside kuri ubu yabaye nka virusi mu bihugu by’Akarere byemeye gukorana n’uyu mutwe w’iterabwoba.

Mu buhamya burambuye, Maj. (Rtd) Makuza Anastase wahoze ari umwe mu bayobozi ba FDLR ariko akaza kuyigobotora, yasobanuye uburyo uyu mutwe wimakaje ingengabitekerezo y’iyobokamana nk’igikoresho cy’ingenzi mu gufata bugwate abasivili n’abarwanyi bayo bagenda buhumyi.

Ibyo bituma abarwanyi bahorana akanyabugabo bibwira ko gihe kizagera bagataha nk’uko baba barabihanuriwe bizezwa ko ari Imana yabivuze.

Uyu musirikare mukuru wasubijwe mu buzima busanzwe mu cyiciro cya 67 na Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare (RDRC), yagaragaje ko icyo gikoresho kigira ingaruka zikomeye cyane ku bana b’u Rwanda bashirira mu mashyamba ya Congo bacyizeye gutahuka baje kuyobora Igihugu.

Ubuhamya bwe si ubwo yabwiwe kuko azi imikorere y’umutwe wa FDLR kuva wavuka, cyane ko yabaye umusirikare mu mwaka wa 1990 aho yakurikiranye amasomo y’ubuyobozi bwa gisirikare mu Bigogwe.

Mu 1994, yari afite ipeti rya ‘Premier Sergent’, akaba yarazamuwe mu ntera mu gihe yari mu mitwe yitwaje intwaro yavukaga kugeza no muri FDLR.

Mu 1999, yitabiriye Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryatozaga abarwanyi baje kuyobora FDLR yavutse mu mwaka wa 2000 ishibutse kuri ALIR n’Abacengezi.

Igihe ibitero bya mbere bya FDLR byiswe “Umuhanuzi w’Uwiteka” (Oracle du Seigneur) byagabwaga ku Rwanda mu mwaka wa 2001, Makuza yari afite ipeti rya Sous-Lieutenant ari mu tsinda ryagabye icyo gitero cyari kiyobowe na Colonel Habimana wamenyekanye ku izina rya Bemera.

Icyo gihe abagabye igitero mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Rwanda batsinzwe uruhenu ndetse na Col. Bemera n’abari bamurinze bafatwa bugwate n’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Muri FDLR, Maj. (Rtd) Makuza yari afite inshingano zikomeye, aho yari ashinzwe Itumanaho rya Gisirikare akaba n’Umuyobozi w’Itsinda ry’Amasengesho mu Biro bya Perezida wa FDLR, Gen. Maj. Victor Byiringiro.

Izo nshingano zamugize umutima w’ubuyobozi bwa FDLR bwari bushingiye ku bahanuzi b’ibinyoma, aho Politiki yose ya FDLR ndetse n’imikorere ya Gisirikare yabaga ishingiye ku iyobokamana ry’irihimbano.

Maj. (Rtd) Makuza ahamya ko isengesho ryari imwe mu nkingi ya mwamba y’imikorere ya FDLR haba mu bya gisirikare, politiki ndetse n’imibereho y’abarwanyi n’abasivili bafashwe bugwate.

Nta gishya cyagombaga gutungurana muri iryo yobokamana, kuko ubutumwa byitwaga ko buvuye ku Mana bwabanzaga gutegurwa n’abayobozi ba FDLR mu bya gisirikare na Politiki mbere yo gukwrakwizwa mu matsinda y’amasengesho na yo akayageza ku barwanyi n’imiryango yabo.

Ibyo byakoranwaga ubushishozi ku buryo abarwanyi bizeraga ko ari ihishurirwa riturutse ku Mana, mu gihe hari abarwanyi bamwe b’abizerwa batoranywaga bagafata mu mutwe ubwo butumwa maze bakabuvugira mu ruhame bahamya ko buvuye ku Mana.

Iryo kinamico ryabaga rigamije kwemeza abarwanyi ko ibyo baharanira n’ibyo bwarwanira biri mu bushake bw’Imana.

Ati: “Abasirikare bizeraga ko batwaye ubutumwa buvuye ku mana, ari na byo bisobanura uburyo bihambira no kutadohoka kwabo nubwo baba bari mu buzima bukomeye cyane birenze urugero. Ingengabitekerezo yigishwa yemeza ko u Rwanda rwinjiwe n’Abatutsi b’Abnyamahanga, igahuza imvugo za politiki, iz’inkomoko n’iyobokamana.”

Abo barwanyi bakoraga ibishoboka byose ngo “bashimishe Imana” bityo ubuzima bw’Abanyekongo bukarushaho kuba bubi, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi na bo bitwaga ko bari mu gihugu kitari icyabo.

Iyo ngengabitekerezo ni yo yasigaye ari amasomo y’abana n’ababyiruka, ndetse no kugera ku zindi serivisi z’imibereho myiza n’ubuzima bikagorana kuko bumva ko bari mu mashyamba kubera ubushake bw’Imana.

Hari bamwe bakira ubutumwa bw’abo mu miryango yabo, bagacibwa intege n’amagambo y’iyobokamana atangwa n’abayobozi agamije kubakura ku kuri.

Amabwiriza akakaye

Uretse kubuzwa gutaha mu Rwanda ngo batazicwa, abayobozi ba FDLR bashyiraho n’amabwiriza akakaye arimo no kubuza abarwanyi gushaka abagore cyangwa abagabo.

Gushyingiranwa cyangwa kunywa ibisindisha bifatwa nk’ibyaha bishobora kubuza umugambi w’Imana gusohora, ariko gufata ku ngufu no kwica, abo barenganya ntibifatwe nk’icyaha.

Nyuma y’uko Col. Bemera afatirwa mu gitero cyiswe Oracle du Seigneur, abayobozi ba FDLR bahakanye ibirebana n’intege nke bafite mu bya gisirikare, ahubwo bashinja abarwanyi kuba harimo abateshutse ku mabwiriza y’iyobokamana, bityo gutsindwa yari ingaruka itaziguye y’uko guteshuka.

Ibyo byatumye abarwanyi bamara icyumwru cyose mu masengesho, barihana ndetse abandi bariyiriza kugira ngo basabe Imana imbabazi.

Muri iyo minsi, abayobozi barimo bategura ubundi butumwa bwatangarijwe abarwanyi ko buvuye ku Mana, bushimangira ko babonye imbabazi kandi ko bashobora gutegura ikindi gitero kikazagera ku ntsinzi.

Maj. (Rtd) Makuza na we ntiyizeraga ko azakirwa neza n’abo bari bahanganye, ariko yatunguwe n’uburyo Ingabo z’u Rwanda zamwakiranye urugwiro ageze ku mupaka mu 2022, mbere yo koherezwa mu Ngando i Mutobo.

Nyuma yo susoza ingando, yasubiye mu Muryango Nyarwanda, akurikiranwa n’inzego zitandukanye zamufashije kuvamo Umuyobozi aho afite inshingano mu Kigo Ngali Holdings ahagarariye mu Karere ka Musanze.

Maj. (Rtd) Makuza asaba urubyiruko rubarizwa muri FDLR kuva ibuzimu rukajya ibuntu, rugatahuka kugira ngo rutangire ubuzima bushya kandi butekanye.

Yibukije kandi Abasirikare Bakuru ba FDLR ko gutsindwa kwabo i Goma mu ntambara bahanganyemo n’inyeshyamba za AFC/M23 gukwiye kubabera isomo ridakuka ko kwishingikiriza ku bahanuzi b’ibinyoma ntacyo bizabagezaho.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA