Janet Museveni yakebuye abagore basiga amarangi mu misatsi
Imibereho

Janet Museveni yakebuye abagore basiga amarangi mu misatsi

MUTETERAZINA SHIFAH

March 2, 2026

Madamu Janet Museveni, Madamu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yanenze abagore n’abakobwa bakiri bato basiga amarangi mu musatsi ibizwi nka tenture, abasaba kwishimira uko baremwe kandi bagaterwa ishema no kuba ari Abanya-Afurika.

Ibi yabigarutseho ku mugoroba wa tariki 01 Werurwe 2026, mu kiganiro cyitwa ‘Jazz with Jajja’ gihuza Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Madamu Jeanet Museveni hamwe n’Urubyiruko.

Madamu Janet Museveni avuga kandi ko bidakwiye ko abakiri bato bakomeza guhura n’ingorane mu bindi bihugu bajya gushakayo akazi kandi iwabo hari ibyo gukora.

Yagize ati: “Benshi mu rubyiruko rwacu bapfira mu nyanja bagerageza kujya mu mahanga, nyamara dufite imirimo hano. Abanyafurika bamaze igihe kinini bumva bafite isoni zo kuba Abanya-Afurika.”

Madamu Museveni yanakebuye abakobwa n’abagore bo muri Uganda basiga umusatsi amabara atari ay’umwimerere, nk’umuhondo (blonde) n’andi mabara akunze kugaragara mu bihugu by’i Burengerazuba.

Ati: “Iyo ubonye Abanya-Uganda bashaka kugira umusatsi w’umuhondo, bigaragaza ko hari ikibazo mu mico yabo. Nzi ko hari bamwe muri mwe mwahinduye ibara ry’umusatsi mukawusiga umuhondo, umukara woroshye cyangwa andi mabara nimwemere mube Abanya-Afurika nyabo kandi bibatere ishema.”

Ni kiganiro cyayobowe n’umukobwa wa Perezida, Natasha Karugire, watangaje ko abakobwa benshi bari bitabiriye bari biyemeje kugaragaza umwimerere wabo nk’abanya-Afurika.

Ni ikiganiro kitabiriwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bazwi nka ‘content creators’, abakoresha imbuga nkoranyamabaga (Social Media Influencers), abahanga mu ikoranabuhanga n’abandi bantu bakora ibikorwa bifitanye isano n’ikoranabuhanga.

Ni ikiganiro cyabaye mu byiciro bibiri aho ikiciro cya mbere cyabaye tariki 4 Mutarama 2026, ikiciro cya Kabiri kiba tariki 1 Werurwe 2026, ibyo byiciro byombi byabereye mu rugo rwa Perezida ruherereye mu gace ka Kisozi muri Uganda.

Perezida Museveni, Madame Jeanet Museveni baganiriye n’urubyiruko rukoresha Imbuga nkoranyambaga
Madam Jeanet Museveni yasabye abagore n’abakobwa kudasiga amarangi mu misatsi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA