Jean Chrysostome Rindiro yatorewe kuyobora AS Kigali 
Siporo

Jean Chrysostome Rindiro yatorewe kuyobora AS Kigali 

SHEMA IVAN

November 23, 2025

Jean Chrysostome Rindiro yatorewe kuyobora AS Kigali muri manda y’imyaka ine, asimbuye Shema Fabrice uherutse gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Yatowe mu Nama y’Inteko idasanzwe yabaye kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ugushyingo 2025, mu biro by’Umujyi wa Kigali.

Uyu mugabo azafatanya na Kankindi Anne Lyse wari usanzwe ari umubitsi watorewe kuba Visi Perezida, Fabrice Habanabakize ari we watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali.

Ku mwanya w’Umubitsi hatowe Chantal Habiyakare, Umujyanama mu bya Tenike ni Jonathan Harinditwari naho Umujyamana mu bya mategeko yagizwe Yves Sangano.

Mu bibazo agiye guhangana na byo ni ugushyira ku murongo uburyo bwo guhemba abakinnyi muri iyi kipe, dore ko mu myaka yatambutse ikibazo cy’amikoro cyakunze kuyigonga rimwe na rimwe iyi kipe bikayiviramo guhabwa ibihano na FIFA.

Iyi Kipe y’Umujyi ntiyagize intagiriro nziza muri uyu mwaka w’imikino dore ko kugeza ku Munsi wa Munani wa Shampiyona iri ku mwanya 15 n’amanota 5 gusa mu mikino irindwi imaze gukina mbere y’uko yakirwa na Rayon Sports Kuri iki Cyumweru, kuri Kigali Pele Stadium saa Cyenda z’amanywa.

Fabrice Habanabakize yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali
Kankindi Anne Lise yatorewe kuyobora Kuba Visi Perezida wa AS Kigali

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA