Jeannette Kagame mu bitabiriye ubukwe bw’umukobwa wa Perezida William Ruto
Mu Mahanga

Jeannette Kagame mu bitabiriye ubukwe bw’umukobwa wa Perezida William Ruto

Imvaho Nshya

November 6, 2026

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije na Perezida wa Kenya, William Ruto n’umugore we, Rachel Ruto mu bukwe bw’umukobwa wabo, Charlene Ruto washyingiranwe na rwiyemezamirimo Isaya Yunge ukomoka muri Tanzania biyemeje kubana akaramata. 

Ni ibirori byabereye muri Malaika Beach Resort, ahagana ku nkengero z’Ikiyaga cya Victoria mu Mujyi wa Mwanza muri Tanzania, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026. 

Byitabiriwe Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi batandukanye bo muri Kenya, barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Moses Wetang’ula, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Kipchumba Murkomen na Minisitiri w’Ubuzima, Aden Duale.

Ubu bukwe bwahuje imiryango y’abageni bakomoka muri Kenya na Tanzania, buje bukurikira umuhango gakondo wo gusaba no guhana impano uzwi nka Koito, wabereye mu muryango wa Ruto muri Kanama 2026.

Isaya Yunge w’imyaka 36 ni rwiyemezamirimo uzwi muri Tanzania, by’umwihariko mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu guteza imbere uburezi. Yashinze SomaApp, urubuga rumaze gufasha urubyiruko rurenga 7 000 rwo muri Afurika kubona amahirwe ajyanye n’uburezi.

Uyu mushinga watumye amenyekana nk’umwe mu rubyiruko rukoresha ikoranabuhanga mu kugabanya imbogamizi zituma abana batabona uburezi.

Mu 2007 yaramenyekanye ku rwego mpuzamahanga ubwo yabaga umuyobozi wa mbere w’urubyiruko wo muri Afurika wavugiye mu Nama ya G8, agaragaza ibitekerezo n’inyungu by’urubyiruko.

Mu 2018, Yunge yahawe igihembo cya Queen’s Young Leader Award, aba umwe mu Banya-Tanzania babiri gusa bagihawe muri uwo mwaka.

Hagati ya Mutarama 2022 na Nyakanga 2023, Yunge yabaye Umuyobozi Mukuru wa SPEKI Technologies, ikigo cyibanda ku iterambere ry’ubucuruzi, guhanga ibishya no kuvugurura imikorere y’ibigo. 

Yanakurikiranye amasomo ajyanye na na Dipolomasi ishingiye ku bukungu (Economic Diplomacy) n‘Ifaranga Koranabuhanga (Digital Money), aza no kwiga ibijyanuye no kuyobora impinduka mu kuba rwiyemezamirimo imirimo no guhanga ibishya (Leading Change in Entrepreneurship and Innovation) muri Kaminuza ya Cambridge.

Ku rundi ruhande, Charlene Ruto ni umwana wa gatatu mu bana barindwi Perezida William Ruto yabyaranye n’umugore we, Rachel Ruto. 

Madamu Jeannette Kagame mu bitabiriye ubukwe bw’umukobwa wa Perezida William Ruto bwabereye i Mwanza muri Tanzania
Charlene Ruto na Isaya Yunge basezeranye kubana akaramata
Perezida wa Kenya, William Ruto n’umugore we, Rachel Ruto batashye ubukwe bw’umukobwa wabo, Charlene Ruto washyingiranwe na Isaya Yunge
Ibi birori byabereye i Mwanza muri Tanzania byitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA