Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana baturutse hirya no hino mu Gihugu mu birori byo kwishimira gusoza umwaka wa 2025, no kubifuriza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2026.
Ni igikorwa cyabereye muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza 2025.
Aba bana bagize umwanya wo kwidagadura, gusangira, ndetse banereka Madamu Jeannette Kagame zimwe mu mpano bafite haba mu bijyanye no kubyina kinyarwanda no gukina imikino itandukanye.
Igikorwa cyo gusangira Iminsi Mikuru n’abana baba baturutse hirya no hino mu gihugu, Madamu Jeannette Kagame agikora buri mpera z’umwaka.




