Madamu Jeannette Kagame yashimiwe ko gahunda zose zo kurandura indwara ashyigikira zagiye zigerwaho, hatangwa ingero zinyuranye uhereye ku buryo u Rwanda rwahagaritse ikwirakwira rya Visuri Itera SIDA, indwara z’umwijima n’izindi.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, yabikomojeho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo u Rwanda rwatangizaga gahunda zo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze mu 2027.
Dr. Nsanzimana yagize ati: “Gahunda zishyigikiwe na Madamu Jeannette Kagame bigerwaho neza. Mu 1996, mu Karere ka Kicukiro yatangiye gahunda yo kurwanya kwanduza agakoko gatera SIDA kw’abagore banduza abana.”
Dr Nsanzimana akomeza avuga ko icyo gihe byari mu ntangiriro zo kwigisha abantu kwirinda SIDA, ndetse mu Rwanda abagore banduzaga abana SIDA bari ku 10%, ubu bakaba bageze kuri 0,8%.
Yashimangiye ko benshi mu nzego z’ubuzima bumvaga ko bidashoboka guhagarika ubwo bwandu cyangwa se n’iyo byakunda bakaba bukaba bwagabanyuka bukagera nibura kuri 5%.
Ati: “Kuba bwaragabanyutse bukagera munsi ya 1% ni ibigaragaza ko no kurandura kanseri y’inkondo y’umura bishoboka. Ntabwo ari inzozi birashingira ku byakozwe mbere”.
Dr Nsanzimana yongeye gutanga urugero ku kurandura indwara ya Hepatite C yicaga abantu benshi mu Rwanda mu myaka yo hambere, na yo yashyigikiwe na Madamu Jeannette Kagame none ikaba isa n’iyacitse mu gihugu.
Ati: “Mu 2014, ibikorwa byo kurandura indwara ya Hepatite C byaratangijwe. Icyo gihe na Madamu Jeannette Kagame yiyemeje kubishyigikira ayoboye abafatanyibikorwa bose. Icyo gihe ubwandu bwayo mu bantu bwari kuri 4%. Twapimye abantu basaga miliyoni 7, mu gihe cy’imyaka itatu.”
Yongeyeho ati: “Turabavura dukoresheje n’ibikoresho by’ubuvuzi byagenda biboneka, ubwandu bwa Hapatite bwavuye kuri 4%, ubu bugeze kuri 0,4%.”
Yavuze ko ibitaro byihariye kuri Hepatite bitakiri ngombwa ahubwo u Rwanda rukomeje guhangana n’ibindi bibazo harimo gushaka ibikoresho byo guhangana na yo.
Mu Rwanda buri mwaka haboneka ubwandura bw’abandura kanseri y’inkondo y’umura basaga 800 buri mwaka mu gihe abo ihitana basaga 608 buri mwaka.
Abagore miliyoni 1.3 bagiye gupimwa kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko yabaruye abagore miliyoni 1 n’ibihumbi 300 bazapimwa kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda, aho biteganyijwe ko abasaga ibihumbi 70 bazasangwamo iyo ndwara, bagazahita bavurwa.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzima Sabin yavuze ko mu kubapima bazibanda ku bafite ibyago byinshi byo kwandura iyo ndwara.
Yagize ati: “Tuzapima abagore basaga miliyoni 1 n’ibihumbi 300, basigaye batarapimwa, tuzabonamo abagore basaga ibihumbi 70 bayifite ubungubu batazwi, tubavure nibakira iyo kanseri izaba irangiye burundu dusigare duhangana n’izisigaye.”
Ni ubutumwa bwiswe ubwa 2027 (Mission 2027), kandi Minisiteri y’Ubuzima yizeza ko intego yo kurandura kanseri mu 2027 izagerwaho.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana yasabye inzego z’ubuzima gushyira imbaraga mu guhangana n’iyi ndwara kandi mu gihe zashyirwamo uko bikwiye kurandura kanseri byakwihuta cyane.
Yakanguriye abagore n’abakobwa kwitabira kwipimisha iyo ndwara kugira ngo abayirwaye bamenyekane hakira kare bityo bitabweho uko bikwiye.
Dr Nsanzimana yavuze ko kurandura Kanseri ari urugendo rwatangiye mu myaka ishize kandi mu Turere twa Nyabihu, Gicumbi, Karongi na Rubavu bamaze kuyipima mu bantu bose, akizeza ko mu Turere 25, dusigaye na ho bitarenze 2027 izaba yasuzumwe.