Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo Chorale de Kigali yizihirijemo isabukuru y’imyaka 58
Imyidagaduro

Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo Chorale de Kigali yizihirijemo isabukuru y’imyaka 58

MUTETERAZINA SHIFAH

December 23, 2024

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitatamo ngarukamwaka cya 12 cya Chorale de Kigali bizihirijemo imyaka 58 iyi Korali  imaze ibayeho.

Christmas Carols Concert’ ni igitaramo kimaze kumenyerwa, kuko buri mwaka bagikora mu rwego rwo gufasha abakunzi babo  kwizihiza Umunsi  Mukuru wa Noheli no gusoza neza umwaka kandi bagatara undi mu munezero.

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, mu nyubako ya BK Arena, kinitabirwa na Madamu Jeannette Kagame n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo abaminisitiri  batandukanye, abayobozi mu bigo bya Leta n’ibitari ibya Leta hamwe n’abandi bantu by’umwihariko abakunzi biyi korali.

Iki gitaramo cyaranzwe no kuba 70% by’indirimbo baririmbye ari zatoranyijwe n’abakunzi bayo mu buryo babasabye kuva muri muri Mutarama 2024.

Nyuma  hakurikiyeho isengesho rya Antoine Karidinari Kambanda, wanashimiye uko igitaramo cyagenze.

Yagize ati: “Turagusaba ngo ibi byishimo bitahe mu mitima yacu, mu ngo zacu, no ku Isi, kugira ngo urukundo, amahoro n’ibyishimo umuvandimwe yatuzaniye bikwire hose.”

Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude, yashimiye abitabiriye igitaramo ababwira ko ubwitabire bwabo ari kimwe mu bitera imbaraga abagize iyi korali.

Uyu muyobozi yavuze ko muri uyu mwaka bizihiza imyaka 58 bamaze, bakaba bishimira ko buri mwaka hari intambwe batera bagana heza. 

Yagize ati “Mudufashe kwizihiza iyi myaka, muri ubwo bukure bw’imyaka tumaze, iki gitaramo ubu ni icya 12, ndizera ko ubu muri kubona hari ikirutaho kurushaho umwaka ushize. Ni igitaramo gihuza abantu, kandi turabifuriza ibyiza, kandi turifuza ko cyakomeza”.

Yakoeje agira ati: “Ni igitaramo gihuza abemera Kirisitu, ntabwo tucyiharira twenyine, kubera ko iyo turimo kugitegura dushyiramo imbaraga nyinshi.”

Zimwe mu ndirimbo Chorale de Kigali yaririmbye muri icyo gitaramo zirimo ‘Yezu Araduhamagara’,  ‘Ndarata Umwami’, “Yesu ni wangu wa uzima wa Milele” ya Herni Mujala Sebene hamwe na Tambira Jehova Medley’ ya Joyous Celebration.

Imyaka 58 irashize Chorale de Kigali iri mu muziki. Hari abatangiranye na yo bakiyirimo n’abandi bayivuyemo kubera impamvu z’ubuzima.

Israel Mbonyi ubura iminsi mike ngo ataramire Abanyarwanda na we yaje gushyigikira Chorale de Kigali.
Chorale de Kigali y’abana yataramiye abana bagenze babo

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA